Imyigaragambyo yatangiye ku wa Gatanu, tariki ya 30 Ukwakira 2026, hanze y’uru rukiko.
Abigaragambyaga bamaganye ihagarikwa rya Święczkowski, bavuga ko ryakozwe mu buryo budakwiye. Polisi yatangaje ko yataye muri yombi abantu batatu, nyuma y’uko bamwe barenze uruzitiro rw’urukiko, abandi bagatera ibintu abapolisi.
Amakuru y’ihagarikwa rya Święczkowski yashyizwe ku rubuga rw’urukiko ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Iki kibazo gishingiye ku makimbirane amaze imyaka hagati ya Guverinoma ya Minisitiri w’Intebe Donald Tusk n’ishyaka ritavuga rumwe na yo rya Law and Justice, PiS, ku mikorere y’ubutabera.
PiS yayoboye igihugu kuva mu 2015 kugeza mu 2023. Abayinenga n’inzego z’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi bayishinja kuba yarashyize ubutabera munsi y’igitutu cya politiki.
Tusk wageze ku butegetsi mu 2023 yasezeranyije kugarura ubwigenge bw’ubutabera ariko gahunda ze zagiye zibangamirwa n’abaperezida babiri bakurikiranye bafitanye imikoranire na PiS, bakoresheje ububasha bwo kwanga kwemeza amategeko.
Tusk ashinja Święczkowski kubuza abacamanza batowe n’abagize ubwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko gutangira inshingano zabo.









Ibitekerezo 0