Ni umushinga w’itegeko uyu Mukuru w’Igihugu yashyikirije Inteko Ishinga Amategeko ku wa 17 Ugushyingo 2026, agamije guhindura uburyo Nigeria ifata abantu bagerageje kwiyahura ariko ntibabigereho.
Mu mategeko asanzwe akurikizwa muri Nigeria, umuntu wagerageje kwiyahura ashobora guhanishwa igifungo kigera ku mwaka umwe, ihazabu cyangwa ibyo bihano byombi.
Perezida Tinubu yifuza ko ibi bihano bivanwaho, abantu bagerageje kwiyahura bagahabwa ubuvuzi, ubujyanama n’ubundi bufasha bwo kubafasha gusubira mu buzima busanzwe.
Uyu mushinga w’itegeko uje nyuma y’imyaka inzobere mu buzima bwo mu mutwe zisaba ko abantu bagerageje kwiyahura badakwiye gufatwa nk’abakoze ibyaha, ahubwo ko bakwiye kwitabwaho nk’abakeneye ubufasha bwihariye.





Ibitekerezo 0