Tinubu yabigarutseho ku Cyumweru tariki ya 22 Ugushyingo 2026, mu muhango w’amasengesho wari wateguwe n’abo mu muryango we, wabereye i Lagos.

Yavuze ko mu cyumweru cyari cyabanje, ubwo yari arimo kwiyogoshesha ubwanwa mu ngoro ya Perezida izwi nka Aso Rock, iherereye i Abuja, amazi yahise abura.

Yagize ati “Ku wa Gatatu w’icyumweru gishize, nari ndimo kwiyogoshesha ubwanwa, maze amazi ahita abura. No muri Perezidanse hari ibibazo mutazi.”

Yakomeje agira ati “Amazi yarabuze. Nta muriro, nta mazi, nta mashanyarazi, nta terambere. Ibi byose tugiye kubikosora.”

Tinubu yashimangiye ko Guverinoma ye yiyemeje gukemura ibibazo by’ibikorwa remezo, birimo iby’amazi n’amashanyarazi, bikomeje kugira ingaruka ku mibereho y’Abanya-Nigeria.

Yagize ati “Turacyari mu ntangiriro. Turabishoboye kandi tuzabikorera Nigeria.”

Ibyatangajwe na Tinubu bigaragaza ko ibibazo by’ibura ry’amazi n’amashanyarazi bitagarukira ku baturage basanzwe, ahubwo ko bigera no ku nyubako zikoreramo inzego nkuru z’ubuyobozi bw’igihugu.

Nigeria imaze igihe ihanganye n’ibibazo by’amashanyarazi, aho abaturage n’ibigo by’ubucuruzi bakunze kwifashisha imashini zitanga umuriro kubera ko amashanyarazi adahagije cyangwa akabura kenshi.

Mu gihe Perezida Tinubu yemera ko ibyo bibazo bigera no mu ngoro ye, yavuze ko ubuyobozi bwe buzashyira imbaraga mu kubikemura no guteza imbere ibikorwa remezo.

Muri uwo muhango kandi, Tinubu yagarutse ku matora rusange ya Nigeria ateganyijwe mu 2027, asaba abayoboke b’ishyaka rye rya All Progressives Congress (APC) gushyira hamwe no kwitegura amatora.

Perezida Tinubu w’imyaka 74 yatangiye kuyobora Nigeria ku wa 29 Gicurasi 2023, asimbuye Muhammadu Buhari. Yagiye ku butegetsi asezeranya kuvugurura ubukungu n’ibikorwa remezo by’igihugu.