Uyu Mukuru w’Igihugu yatangaje iki cyemezo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 17 Ugushyingo 2026, mu gihe akomeje gushyirwaho igitutu kubera ibirego bya ruswa bimuvugwaho.
Khurelsukh yavuze ko yiteguye gukorana n’inzego zishinzwe iperereza kugira ngo hakorwe iperereza kuri ibyo birego.
Nubwo yatangaje umugambi wo kwegura, nta cyemezo cy’urukiko kiramuhamya ibyaha bya ruswa ashinjwa.
Khurelsukh yagiye ku butegetsi mu 2021, ubwo ishyaka Mongolian People's Party (MPP) abarizwamo ryegukanaga intsinzi ikomeye mu matora, rikabona ubwiganze bw’imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko.
Minisitiri w’Intebe wa Mongolia na we abarizwa muri iryo shyaka.
Mu myaka ishize, MPP yakunze kurangwamo amakimbirane hagati y’abayobozi bayo, yagize ingaruka ku mutekano wa politiki n'imiyoborere y’iki gihugu.
Aya makimbirane yatumye Mongolia igira ba Minisitiri b’Intebe batatu mu gihe cy’amezi icyenda gusa, ibintu bigaragaza ihindagurika rikomeye mu buyobozi bw’igihugu.
Nubwo Perezida Khurelsukh yamaze gutangaza ko agiye kwegura, icyemezo cye ntikizahita gishyirwa mu bikorwa.
Kugira ngo ave ku mirimo ye ku mugaragaro, ubwegure bwe bugomba kubanza kwemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko ya Mongolia, izwi nka State Great Khural.
Ibi bivuze ko Khurelsukh azakomeza kuba Perezida kugeza igihe abagize Inteko Ishinga Amategeko bazemeza ubwegure bwe.





Ibitekerezo 0