Umuvugizi wa Perezida Tinubu, Bayo Onanuga, yatangaje ko uru rugendo ruzaha uyu Mukuru w’Igihugu w’imyaka 74 umwanya wo kwegera Imana no gusabira abaturage ba Nigeria imigisha.

Tinubu, usanzwe ari Umuyisilamu, yaherukaga gukora Umrah mu 2022, ubwo yiteguraga kwiyamamariza kuyobora Nigeria.

Uru rugendo arukoze mu gihe yitegura kongera kwiyamamariza manda ya kabiri mu matora ya Perezida ateganyijwe ku wa 16 Mutarama 2027.

Rwatumye havuka impaka, bamwe bakeka ko yaba yagiye muri Arabie Saudite kwivuza, nyuma y’amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umugore we, Oluremi Tinubu, asa n’ushyira ikintu mu kanwa ke mu muhango wo gutangiza ibikorwa byo kwiyamamaza by’ishyaka APC.

Umwe mu bashinzwe itangazamakuru mu biro bya Perezida, Olusegun Dada, yahakanye ayo makuru, ashimangira ko Tinubu yagiye gusabira Nigeria no gushyira mu maboko y’Imana urugendo rwe rwo kongera kwiyamamariza kuyobora igihugu.

Uru rugendo ruje mu gihe Nigeria ikomeje guhangana n’ibibazo by’umutekano muke n’ubukungu, birimo ibitero by’imitwe y’iterabwoba, ishimutwa ry’abantu n’amakimbirane ashingiye ku butaka.

Mu matora ateganyijwe muri Mutarama 2027, Tinubu azaba ahanganye n’abanyapolitiki barimo Atiku Abubakar wahoze ari Visi Perezida wa Nigeria na Peter Obi wahoze ari Guverineri wa Leta ya Anambra.