Ruto yabivugiye mu Karere ka Kisii, ku wa Gatatu, tariki ya 11 Ugushyingo 2026, asubiza amagambo ya Kenyatta wari watangaje ko Abanyakenya bamaze gufata umwanzuro ku buyobozi bifuza mu matora ya Perezida ateganyijwe mu 2027.

Ruto yavuze ko Kenyatta adakwiye gushingira ku makuru ahabwa n’abantu banywa inzoga kugira ngo amenye uko Abanyakenya babona ubuyobozi bwe.

Ati “Numvise umuterankunga w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi avuga ko ubwo yari ari kunywa igikoma, yumvise Abanyakenya bavuga ko bamaze gufata umwanzuro. Ndashaka kubwira umuvandimwe wanjye Uhuru Kenyatta ko akwiye kujya abaza abantu batanyoye inzoga, aho kubaza abasinzi.”

Yakomeje avuga ko amakuru Kenyatta afite aturuka mu tubari n’ahandi abantu banywera inzoga, aho kuyakura ku baturage basanzwe.

Ati “Amakuru wahawe yaturutse ku bantu bari mu tubari n’ahandi banywera inzoga. Shakira amakuru ku Banyakenya batanyoye inzoga.”

Ruto yavuze ko Kenyatta aramutse aganiriye n’abahinzi, abarimu, abaganga n’abakora mu mishinga yo kubaka inzu zihendutse, yamenya ko igihugu kiri gutera imbere.

Ati “Shakira amakuru ku Banyakenya batanyoye inzoga, bafite akazi, abahinzi, abarimu, abaganga n’abakora mu mushinga wo kubaka inzu zihendutse. Bazakubwira ko Kenya iri gutera imbere.”

Aya magambo yaje nyuma y’uko Kenyatta asabye amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi gushyira hamwe, agahitamo umukandida umwe uzayahagararira mu matora yo mu 2027.

Kenyatta yavuze ko Abanyakenya bamaze gufata umwanzuro, ariko ko ikibazo gisigaye ari ukutumvikana kw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Ruto na Kenyatta bakomeje kutavuga rumwe kuva mu matora ya Perezida yo mu 2022, ubwo Kenyatta yashyigikiraga Raila Odinga wari uhanganye na Ruto.