00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Ndayishimiye yitarukije ikibazo cya FDLR (Video)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 September 2026 saa 08:26
Yasuwe :

Perezida Ndayishimiye w’u Burundi, aherutse kubwira France 24 ko mu bice bigenzurwa n’Ingao z’u Burundi muri RDC, nta barwanyi ba FDLR, ahubwo abahirikira mu bice bigenzurwa n’umutwe wa M23.

Ni amagambo agoye kwiyumvisha uburyo FDLR yaba ikorera mu bice izi neza ko ishakishwa aho kujya aho ibona ko izabona amahoro arambye.

Umunyamakuru yanamubajije ku magambo aherutse gutangazwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi wavuze ko impamvu nyamukuru u Rwanda rutanga y’ibibazo mu Burasirazuba bwa Congo ari FDLR, ko ari “urwitwazo rwo guhisha impamvu nyakuri z’intambara”.

Ni amagambo yanenzwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, avuga ko bitangaje kubona u Burundi nk’igihugu kiyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, gifite kandi ingabo zikorana na FDLR, gikomeza guhakana ko hari uwo mutwe.

Ndayishimiye yageze aho avuga amagambo asa yumvikanisha ko u Rwanda rudafite impamvu yo ifatika yo kurwanya umutwe wa FDLR.

Ati “Ntekereza ko ikibazo cya FDLR kigenda kirushaho gusobanuka. Nk’uko Guverinoma ya Congo yagize uruhare mu masezerano agamije ko FDLR igomba gusenywa, kandi ko ikomeje ibikorwa byo kumenya aho FDLR iherereye, ubu FDLR barayibonye, Guverinoma yabonye abayobozi ba FDLR, muri make izi aho bari kuko ingabo z’u Burundi ntizigeze zibona abarwanyi na FDLR, ntabwo bari mu duce tugenzurwa n’ingabo z’u Burundi.”

“Hari abari mu bice bigenzurwa na AFC/M23 hari n’abari mu bice bigenzurwa na Guverinoma ya Congo. Ku bari mu bice bigenzurwa na Congo, hari gahunda, yerekanye uburyo bwo gusenya FDLR ariko se ni gute izahangana n’abari mu bice bigenzurwa n’u Rwanda na M23? Rero, uyu munsi ntekereza ko ku ruhande rwanjye niba u Rwanda ntacyo rukoze kuri FDLR iri mu bice byayo, bivuze ko na mbere bari kuba bayisenye.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages