Mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, Perezida Ndayishimiye agaragara ahagaze hafi y’indege, arya umugati yari yakirijwe. Imbere ye hari ameza ariho imigati n’ibindi byo kurya, mu gihe iruhande rwe hari abayobozi bari baje kumwakira n'abandi bari bamuherekeje.
Ndayishimiye yahagurutse i Bujumbura ku wa 27 Ukwakira 2026, yerekeza i Moscou mu Burusiya, ari kumwe n’umugore we, Angeline Ndayishimiye, aho yagiye kwitabira Inama ya Gatatu ihuza u Burusiya n’ibihugu bya Afurika.
Amashusho agaragaza uyu Mukuru w’Igihugu arya umugati ahagaze ku kibuga cy’indege ashobora gutangaza bamwe, cyane ko bitamenyerewe kubona Perezida afatira amafunguro ahantu nk’aho.
Icyakora, kwakiriza umushyitsi umugati ni umwe mu migenzo imaze igihe ikoreshwa mu Burusiya, by’umwihariko mu guha ikaze abashyitsi b’imena.
Muri uwo muco, umushyitsi ahabwa umugati akamanyaguraho agace akakarya, nk’ikimenyetso cyo kwakira neza ubutumire no guha agaciro abamwakiriye.
Ni umugenzo ufatwa nk’ikimenyetso cy’ubugwaneza, icyubahiro n’ubucuti hagati y’uwakiriye umushyitsi n’uwakiriwe.
Perezida Ndayishimiye si we muyobozi wa mbere wakiriwe muri ubu buryo, kuko Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa, na we yavuzweho kwakirizwa icyayi n’umugati ubwo yageraga i Moscow mu ruzinduko rwo kwitabira iyi nama.
Nubwo amashusho ya Ndayishimiye ashobora gutuma bamwe bibaza impamvu Umukuru w’Igihugu asogongera ku byo kurya ahagaze ku kibuga cy’indege, uwo muhango ufite igisobanuro cyihariye mu muco w’Abarusiya, aho gufatwa nk’igikorwa cyo gusuzugura umushyitsi.
Inama ya Gatatu ihuza u Burusiya n’ibihugu bya Afurika iteganyijwe kubera i Moscow ku wa 28 n’uwa 29 Ukwakira 2026.
Perezida Ndayishimiye, uyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri uyu mwaka, ateganyijwe kuyiyobora afatanyije na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin.






Ibitekerezo 0