Iyi nama ibaye ku nshuro ya 28, yahurije hamwe Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma 30, ikaba ifite insanganyamatsiko igira iti “Kwihutisha ubufatanye n’ishoramari bigamije kubaka Commonwealth iteye imbere.”
Perezida Kagame yitabiriye iyi nama ari kumwe n’abandi bayobozi barimo Minisitiri w’Intebe wa Antigua and Barbuda, Gaston Browne, ari na we wakiriye iyi nama, Umwami Charles III w’u Bwongereza n’Umwamikazi Camilla, ndetse n’Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Shirley Ayorkor Botchwey.
Yitabiriwe kandi n’abandi Bakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, abaminisitiri, abahagarariye urwego rw’abikorera, imiryango itari iya Leta ndetse n’urubyiruko.
Muri iyi nama, abayobozi bazaganira ku buryo ibihugu bigize Commonwealth byarushaho gukorana n’abafatanyabikorwa babyo mu guteza imbere ubucuruzi hagati yabyo no kongera ishoramari rifite uruhare rufatika mu iterambere ry’ubukungu.
Biteganyijwe ko hazaba ibiganiro byo ku rwego rwo hejuru, amahuriro atandukanye, umwiherero w’abayobozi ndetse n’ibiganiro bazagirana n’abahagarariye urwego rw’abikorera.
Mu bikorwa Perezida Kagame azitabira harimo ikiganiro cyo ku rwego rwo hejuru azahuriramo na Minisitiri w’Intebe wa Jamaica, Andrew Holness, ndetse na Minisitiri w’Intebe wungirije wa Samoa, Mulipola Anarosa Ale Molioʻo.
Iki kiganiro kizibanda ku buryo Commonwealth yarushaho kubyaza umusaruro ubushobozi ifite, hagamijwe kubaka ahazaza heza h’abaturage b’ibihugu biyigize.
Kizaba mu muhango wo gufungura amahuriro n’ibindi bikorwa biteganyijwe ku ruhande rw’iyi nama.
Perezida Kagame azanitabira umuhango wo gufungura ku mugaragaro CHOGM 2026, uzahuza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bitabiriye iyi nama.
Mu bindi bikorwa biteganyijwe mu ruzinduko rwe, Perezida Kagame azitabira akarasisi k’icyubahiro kazaba mu kwizihiza imyaka 45 Antigua and Barbuda imaze ibonye ubwigenge.
Antigua and Barbuda yabonye ubwigenge ku wa 1 Ugushyingo 1981, nyuma yo kuva mu bukoloni bw’u Bwongereza.
Inama y'Abakuru b'Ibihugu na za Guverinoma bihuriye mu Muryango wa Commonwealth (CHOGM) iri kubera mu Mujyi wa St. John's muri Antigua and Barbuda, kuva ku wa 1 kugeza ku wa 4 Ugushyingo 2026, ni iya 28 kuva izi nama zatangira mu 1971.
Iyi nama iba buri myaka ibiri, ikaba ari urubuga rukomeye rufatirwamo ibyemezo bireba ibihugu 56 bigize Commonwealth, bituwe n'abaturage bagera kuri miliyari 2,7, bangana na kimwe cya gatatu cy'abatuye Isi.
Inama ya mbere ya CHOGM yabereye muri Singapore mu 1971, isimbura inama zahuzaga ba Minisitiri b'Intebe b'ibihugu byari bifitanye amateka n'u Bwongereza.
Kuva icyo gihe, izi nama zagiye zibera mu bihugu bitandukanye bigize Commonwealth, hagamijwe kuganira ku bibazo bihuriweho birimo ubukungu, umutekano, demokarasi, uburenganzira bwa muntu, imihindagurikire y'ibihe n'iterambere rirambye.
U Rwanda rwakiriye CHOGM mu 2022, ibera i Kigali kuva ku wa 20 kugeza ku wa 25 Kamena. Mu 2024, iyi nama yabereye i Apia muri Samoa, mbere y'uko yakirwa na Antigua and Barbuda mu 2026.
U Rwanda rwinjiye muri Commonwealth ku wa 29 Ugushyingo 2009, ruba kimwe mu bihugu byinjiye muri uyu muryango bitarakolonijwe n'u Bwongereza.
Mu 2022, Perezida Kagame yabaye Umuyobozi wa Commonwealth, inshingano yakoze kugeza mu Ukwakira 2024, ubwo ubuyobozi bwahabwaga Samoa.
Iyi nshuro yo muri Antigua and Barbuda ibaye nyuma y'imyaka ine u Rwanda rwakiriye CHOGM i Kigali, aho abayobozi baganiriye ku kuzahura ubukungu nyuma y'icyorezo cya COVID-19, guhanga udushya no guteza imbere ubufatanye.








Ibitekerezo 0