Ibi birori byabaye nyuma y’isozwa ry’inama yahuje abayobozi b’ibihugu bigize Commonwealth n’abayobozi bakuru b’ibigo by’ubucuruzi, izwi nka Commonwealth Leaders and CEO Investment Summit, yibanze ku guteza imbere ishoramari n’ubufatanye mu bukungu.
Amakuru yatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, mu gitondo cyo ku wa 3 Ugushyingo 2026, yemeje ko Perezida Kagame yari mu bitabiriye ibi birori.
Byabaye mu gihe Perezida Kagame ari muri Antigua and Barbuda, aho yitabiriye Inama ya 28 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bihuriye mu Muryango wa Commonwealth (CHOGM), iri kuba kuva ku wa 1 kugeza ku wa 4 Ugushyingo 2026.
Iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti “Kwihutisha ubufatanye n’ishoramari bigamije kubaka Commonwealth iteye imbere.”
Ku wa 2 Ugushyingo, Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama y’ishoramari, agaragaza ko hakenewe guhindura imyumvire y’uko gushora imari mu bihugu bikiri mu nzira y’iterambere birimo ibyago byinshi kurusha kuyishora mu bihugu bikize.
Ati “Igikwiye guhinduka kandi cyazana itandukaniro rikomeye ni imyumvire. Hari imyumvire imaze igihe ivuga ko iyo ushoye imari mu bihugu bikiri mu nzira y’iterambere, ibyago biba byinshi kurusha mu bihugu bikize.”
Yashimangiye ko iyo myumvire idakwiye gukomeza guhabwa agaciro kuko ishoramari iryo ari ryo ryose rishobora guhura n’ibibazo, hatitawe ku gihugu rikorerwamo.
Ati “Ntabwo ari ukuri. Ibyago biba biri hose ku ishoramari iryo ari ryo ryose ushaka gukora.”
Perezida Kagame yagaragaje ko ibihugu bikwiye gushyira imbaraga mu bufatanye bwa Leta n’abikorera, kugira ngo imishinga ifite ubushobozi bwo kubyara inyungu ibone igishoro.
Yanashimangiye ko kwishyira hamwe kw’ibihugu mu rwego rw’ubucuruzi byafasha kwagura amasoko, ku buryo umushinga uri mu gihugu gito ushobora kugera ku bakiliya benshi bo mu bindi bihugu.
Muri CHOGM 2026, Commonwealth yatangije urubuga rw’ishoramari rurimo imishinga irenga 60 yo mu bihugu 20, ifite agaciro ka miliyari 30$, mu nzego zirimo ingufu, ubwikorezi, ubuhinzi n’inganda.
Commonwealth igizwe n’ibihugu 56, birimo u Rwanda rwayinjiyemo mu 2009. U Rwanda rwakiriye CHOGM mu 2022, ubwo Perezida Kagame yahabwaga inshingano zo kuyobora uyu muryango kugeza mu Ukwakira 2024.









Ibitekerezo 0