Ibi biganiro byabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 29 Ugushyingo 2026, ubwo Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani yakiriraga Perezida Kagame mu biro bye mu Ngoro ya Lusail.
Ibiro by’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar byatangaje ko aba bayobozi bombi baganiriye ku mubano w’ubucuti usanzwe hagati y’u Rwanda na Qatar, n’uburyo bwo kurushaho guteza imbere ubufatanye bw’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye.
Banunguranye ibitekerezo ku bibazo bitandukanye byo mu karere no ku rwego mpuzamahanga, ibihugu byombi bihurijeho inyungu.
Ku ruhande rwa Qatar, ibi biganiro byitabiriwe n’abayobozi barimo Umukuru w’Ibiro by’Umuyobozi w’Ikirenga w’iki gihugu, Abdullah bin Mohammed Al Khulaifi, n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Dr. Mohammed bin Abdulaziz Al Khulaifi, ndetse n’abandi bayobozi bakuru.
Ku ruhande rw’u Rwanda, byitabiriwe n’abayobozi bakuru bari mu itsinda ryaherekeje Perezida Paul Kagame.








Ibitekerezo 0