Ibi biganiro byabereye i Phnom Penh, umurwa mukuru wa Cambodge, aho aba bayobozi bombi bahuriye mu nama y’akazi igamije kurushaho gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Cambodge rugamije kwagura imikoranire hagati y’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye, by’umwihariko ubucuruzi, ishoramari, ubukerarugendo n’ubwikorezi bwo mu kirere.
Biteganyijwe ko muri uru ruzinduko, u Rwanda na Cambodge bizashyira umukono ku masezerano y’ubufatanye muri izo nzego, mu rwego rwo guteza imbere umubano w’ubukungu hagati yabyo.
Ibiganiro bya Perezida Kagame na Hun Manet bibaye nyuma y’uko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriwe n’Umwami wa Cambodge, Norodom Sihamoni, mu Ngoro y’Ubwami i Phnom Penh.
Bakiriwe mu muhango w’icyubahiro ugenerwa abayobozi b’ibihugu bari mu ruzinduko rwa Leta, ukurikirwa n’ibiganiro bagiranye n’Umwami Norodom Sihamoni.
Nyuma yaho, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame basuye Urwibutso rw’Ubwigenge bwa Cambodge ndetse n’urwibutso rwa Norodom Sihanouk, wahoze ari Umwami w’icyo gihugu, akaba na se w’Umwami Norodom Sihamoni.
Norodom Sihanouk ni umwe mu bayobozi bagize uruhare rukomeye mu rugendo rwa Cambodge rwo kubona ubwigenge mu 1953.
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze i Phnom Penh mu gitondo cyo ku wa Kane, tariki ya 12 Ugushyingo 2026, aho bakiriwe n’abayobozi batandukanye ndetse n’abaturage bari bitwaje amabendera y’u Rwanda na Cambodge, hamwe n’amafoto y’abayobozi b’ibihugu byombi.
Muri gahunda y’uruzinduko rwa Perezida Kagame hanateganyijwe ibiganiro na Perezida wa Sena ya Cambodge, Hun Sen, ndetse na Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Khuon Sudary.
Uretse uru ruzinduko rwa Leta, Perezida Kagame azitabira Inama ya 20 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), izabera i Phnom Penh ku wa 15 na 16 Ugushyingo 2026.
Iyi nama izibanda ku gushimangira amahoro, hagamijwe iterambere rihuriweho n’umutekano urambye.
Izagira umwihariko ku Rwanda kuko ari yo izaberamo amatora y’Umunyamabanga Mukuru wa OIF uzayobora uyu muryango mu gihe cya 2027–2030.
Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo, usanzwe ayobora uyu muryango, ari mu bakandida bahatanira kongera gutorerwa uyu mwanya.
Azaba ahanganye na Juliana Amato Lumumba wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Dr. Coumba Ba wo muri Mauritanie na Dacian Cioloș wo muri Roumanie.
Aya matora ateganyijwe ku wa 16 Ugushyingo 2026.








Ibitekerezo 0