Ibi biganiro byabereye mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, ku wa 20 Ugushyingo 2026.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Perezida Kagame na Ralph Mupita baganiriye ku bikorwa bya MTN Rwanda n’uruhare rwabyo mu guteza imbere ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.
Bagarutse kandi ku mahirwe ari mu ikoranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano, rikomeje kugira uruhare mu guhindura imikorere y’inzego zitandukanye z’ubukungu ku Isi.
Indi ngingo yaganiriweho ni gahunda zigamije gushyigikira Abanyarwanda bafite impano n’ubumenyi mu gukora porogaramu za mudasobwa (software engineering), no guteza imbere ubufatanye hagati yabo n’ibigo bikora mu rwego rw’ikoranabuhanga.
MTN Rwanda ni kimwe mu bigo bikomeye bitanga serivisi z’itumanaho mu Rwanda, zirimo izo guhamagara, internet n’iz’imari zishingiye ku ikoranabuhanga.
Binyuze muri serivisi nka Mobile Money, iki kigo gifite uruhare mu guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu kwishyurana no korohereza abaturage kugera kuri serivisi z’imari.
U Rwanda kandi rukomeje guteza imbere ikoreshwa rya AI mu nzego zitandukanye, hagamijwe kongera umusaruro, kunoza serivisi no guhanga ibisubizo by'ibibazo byugarije abaturage.







Ibitekerezo 0