Iri tsinda ryakiriwe ku wa 27 Ukwakira 2026 muri Village Urugwiro,riyobowe n’Umuyobozi Mukuru wa Equity Group Holdings Dr. James Mwangi na Dr. Robert Ochola wo muri AfricaNenda Foundation
Ubutumwa Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byashyize hanze buvuga ko ibiganiro byibanze ku gushimangira ubufatanye bugamije guteza imbere uburyo bwo kwishyurana bukoresha ikoranabuhanga bushobora gukorana, no gutuma abantu benshi bagerwaho na serivisi z’imari.
Banaganiriye ku ruhare ubwo bufatanye bwagira mu guhuza ubukungu bw’ibihugu bya Afurika, hagamijwe kugera ku ntego z’Isoko Rusange rya Afurika, AfCFTA.
AfricaNenda Foundation ni umuryango uharanira guteza imbere uburyo bwo kwishyurana no guhererekanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga muri Afurika.
Raporo yawo igaragaza ko muri Afurika hari uburyo 36 bwo kwishyurana bukoreshwa mu bihugu 31. Mu 2024, bwanyujijweho ibikorwa byo kwishyura no kohereza amafaranga birenga miliyari 64,6, bifite agaciro karenga miliyari 1981 z’Amadolari, bivuye kuri miliyari 776 z’Amadolari mu 2020.
Mu Rwanda, e-Kash ni uburyo bwo kwishyurana no guhererekanya amafaranga, buhuza ibigo by’imari bitandukanye. Bufasha abakiliya kohereza no kwakira amafaranga no kwishyurana hagati y’ibyo bigo, serivisi zikarushaho kuboneka ku giciro gihendutse kandi mu buryo bwizewe.
Kugeza ku wa 6 Kanama 2026, kuri e-Kash hari hamaze gukorerwa ibikorwa byo kwishyura no kohereza amafaranga birenga miliyoni 10,5, bifite agaciro karenga miliyari 960 Frw. Abayikoresha mu kwishyurana hagati y’ibigo by’imari bari biyongereyeho 166%.









Ibitekerezo 0