Ibi biganiro byabaye ku wa 2 Ugushyingo ubwo abayobozi bombi bari bitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza, CHOGM 2026.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro byatangaje ko aba bayobozi baganiriye ku bufatanye bumaze igihe hagati y’u Rwanda na Jamaica, ndetse no ku cyerekezo cyo kurushaho guteza imbere imikoranire mu nzego zifitiye inyungu ibihugu byombi.
Biti “Perezida Kagame witabiriye inama ya CHOGM 2026, yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Jamaica, Andrew Holness, byibanze ku mubano ukomeye uri hagati y’u Rwanda na Jamaica, n’uburyo bwo gukomeza kwagura inzego z’imikoranire harimo ubuzima, ingabo, ubukerarugendo n’ibindi.”
Ubu butumwa buvuga ko Perezida Kagame yanahuye na Dr Ngozi Okonjo-Iweala, Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi, WTO.
Baganiriye ku bufatanye bukomeje hagati y’u Rwanda n’uyu muryango, ndetse no ku kamaro ko guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari mu karere kugira ngo bigire uruhare mu kugera ku iterambere rirambye.
Biti “Perezida Kagame yanahuye n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi (WTO), Dr. Ngozi Okonjo-Iweala. Baganiriye ku bufatanye bw’u Rwanda na WTO bugikomeje n’akamaro ko kongera ubucuruzi mu karere n’ishoramari hagamijwe kugera ku iterambere n’umusaruro birambye.”








Ibitekerezo 0