Perezida Kagame yitabiriye umunsi wa nyuma w’Inama ya 20 ya Francophonie, anagira uruhare mu biganiro byibanze ku guhuza imbaraga z’ibihugu bigize OIF mu kubaka amahoro. Inama yemeje ko Louise Mushikiwabo yongererwa umwaka umwe ku buyobozi bwa OIF.
Inama ya 20 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF, yasojwe hafashwe icyemezo cyo kongerera Louise Mushikiwabo umwaka umwe w’inzibacyuho ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wawo.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro byatangaje ko Perezida Kagame yitabiriye ibiganiro byibanze ku gushimangira amahoro nk’inshingano ihuriweho n’ibihugu bigize OIF.
Iyi nama yasojwe hemejwe ko Mushikiwabo akomeza kuyobora uyu muryango mu gihe cy’umwaka umwe w’inzibacyuho.
Perezidansi y’u Rwanda yagaragaje ko iki cyemezo kigamije gutuma ubuyobozi bw’umuryango bukomeza gukora nta cyuho kibayeho, kuwufasha kongera kwibanda ku nshingano zawo no kugira uruhare mu gushyira iherezo ku makimbirane adashingiye ku mahame, ahubwo ashingiye ku tuntu duto.
Biti “Inama yasojwe hafashwe icyemezo cyo kongerera Louise Mushikiwabo manda nk’Umunyamabanga Mukuru wa OIF mu gihe cy’umwaka umwe w’inzibacyuho, kugira ngo ubuyobozi bw’umuryango bukomeze, ubashe kongera kwibanda ku nshingano zawo, kandi bifashe gushyira iherezo ku makimbirane adashingiye ku mahame kandi ashingiye ku tuntu duto.”









Ibitekerezo 0