Uyu muhango wo kubakira mu Ngoro y’Ubwami wakurikiwe n’ibiganiro bagiranye n’Umwami Norodom Sihamoni, mu rwego rwo kurushaho gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Cambodge.
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze i Phnom Penh mu gitondo cyo ku wa Kane, tariki ya 12 Ugushyingo 2026, aho bakiriwe n’abayobozi batandukanye bo muri Cambodge.
Bakiriwe kandi n’abaturage b’icyo gihugu bari bitwaje amabendera y’u Rwanda na Cambodge, amafoto ya Perezida Kagame n’ay’abagize Umuryango w’Ubwami, mu rwego rwo kubereka urugwiro.
Uruzinduko rwabo rugamije gushimangira umubano w’ibihugu byombi, cyane cyane mu nzego z’ubucuruzi, ishoramari, ubukerarugendo n’ubwikorezi bwo mu kirere.
Nyuma y’ibiganiro n’Umwami Norodom Sihamoni, biteganyijwe ko Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame basura Urwibutso rw’Ubwigenge bwa Cambodge ruri i Phnom Penh, ndetse n’urwibutso rwa Norodom Sihanouk, wahoze ari Umwami wa Cambodge akaba na se w’Umwami Norodom Sihamoni.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, Perezida Kagame ateganyijwe kugirana ibiganiro na Perezida wa Sena ya Cambodge, Hun Sen, ndetse na Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Khuon Sudary.
Azanagirana ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Cambodge, Hun Manet, byitezweho kurushaho gushimangira imikoranire hagati y’ibihugu byombi.
Muri uru ruzinduko, biteganyijwe ko u Rwanda na Cambodge bishyira umukono ku masezerano y’ubufatanye mu nzego zirimo ubucuruzi, ishoramari, ubwikorezi bwo mu kirere n’ubukerarugendo.
Perezida Kagame azanitabira Inama ya Francophonie
Uretse uruzinduko rwa Leta, Perezida Kagame azitabira Inama ya 20 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), izabera i Phnom Penh ku wa 15 na 16 Ugushyingo 2026.
Iyi nama izibanda ku gushimangira amahoro hagamijwe iterambere rihuriweho n’umutekano urambye.
Izagira umwihariko ku Rwanda kuko izaberamo amatora y’Umunyamabanga Mukuru wa OIF uzayobora uyu muryango mu gihe cya 2027–2030.
Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo, usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wa OIF, ari mu bakandida bahatanira kongera kuyobora uyu muryango.
Azaba ahanganye na Juliana Amato Lumumba wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Dr. Coumba Ba wo muri Mauritanie na Dacian Cioloș wo muri Roumanie.
Aya matora ateganyijwe ku wa 16 Ugushyingo 2026, aho abakuru b’ibihugu na za guverinoma 53 bigize OIF bazatora uzayobora uyu muryango mu myaka ine iri imbere.
Ni ku nshuro ya mbere Cambodge izaba yakiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma ba Francophonie, ndetse ikazaba ari iya mbere ibereye muri Aziya y’Amajyepfo y’Uburasirazuba kuva mu 1997, ubwo yabereye i Hanoi muri Vietnam.
Uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Cambodge rubaye mu gihe u Rwanda rukomeje kwagura umubano n’ibihugu bitandukanye byo muri Aziya, hagamijwe guteza imbere ubufatanye mu bukungu, ubucuruzi n’ishoramari.









Ibitekerezo 0