Perezida Kagame yavuze ku biyobyabwenge, urubyiruko rusesagura mu bukwe n’imyambarire
Urubyiruko rugera ku bihumbi 10 rwateraniye muri BK Arena mu gikorwa cyiswe Meet The President
Perezida Kagame yaherukaga guhura n’urubyiruko mu gikorwa nk’iki mu 2024
Ibiganiro bibaye mu gihe hari ibibazo bihangayikishije birimo ibiyobyabwenge mu rubyiruko
Abarenga miliyoni 8,6 mu Rwanda ni urubyiruko
Amakuru
Minisitiri Paula Ingabire yavuze ku bijyanye na “monetization”
Minisitiri Paula Ingabire yasobanuye impamvu monetazation idakunda mu Rwanda, yavuze ko imbogamizi zari zihari mu minsi ishize, harimo n’ibisabwa kugira ngo kwamamaza ku mbuga nkoranyambaga bishoboke.
Yavuze ko ikindi cya kabiri ari uburyo umuntu yishyurwa. Yavuze ko umuntu yishyurwa binyuze muri PayPal na Stripe. Yasobanuye ko hari ibiganiro biri gukorwa hagati ya PayPal na Equity Bank Rwanda ku buryo kwishyurwa bishobora gukorwa.
Yasobanuye ko ibigo byose byaganirijwe ku buryo nihongera kwemererwa ibindi bihugu kugira ngo monetazation ikunde, u Rwanda narwo rwazagerwaho.
Sangiza abandi
Amakuru
Chef Arsene uzwi ku mbuga nkoranyambaga yabajije ibijyanye no kwihangira imirimo
Chef Arsene yavuze ko umuntu ufite amikoro make, iyo atangiye kwihangira imirimo, abwirwa ko ibyo agiye gukora bitujuje ubuziranenge. Yavuze ko nk’umuntu ugitangira, nta gishoro cya miliyoni 20 Frw cyo kwihangira imirimo yabona mu gihe we yaba yabonye nibura ibihumbi 500 Frw.
Ikindi yabajije ni ikijyanye na monetization y’imbuga nkoranyambaga kuko n’ubu abari mu Rwanda batabasha kuzibyaza amafaranga. Yanavuze ko kenshi abakoresha imbuga nkoranyambaga bagorwa no kubona aho bakorera, kuko ahenshi babwirwa ko aho bari gufatira amashusho bitemewe.
Perezida Kagame yavuze ko gukorana ibintu ubuziranenge ari intego, asobanura ko ahavuka ikibazo ari ukubahiriza ubuziranenge n’icyo bisaba.
Ati “Bikaba bizwi na buri wese ufite ibyo akora bisabwa ubuziranenge. Naho ukuntu ubivuze ntibize kumvikana nabi […] bitaza gusa nk’aho gukurikirana ubiziranenge ubwabyo ari bibi cyangwa icyaha. Ni uburyo bikurikiranwamo. Uburyo bikurikiranwamo, ntabwo ukwiriye kubimenyera hano…hari uburyo umuntu akurikiranamo ikintu icyo aricyo cyose ku nzego zitandukanye.”
Perezida Kagame yamubajije niba yaragiye akabaza, niba yarabajije ntasobanurirwe. Yavuze ko ubuziranenge bugomba kubahirizwa, kandi uburyo bw’imikorere y’uburyo ubuziranenge bukurikiranwa, ni ho harimo inenge ugasanga abantu ntibabikurikiranye neza.
Yavuze ku bijyanye no kuba umuntu ufatira amashusho mu muhanda ashobora kubuzwa kuhakorera, Umukuru w’Igihugu yamubajije niba ibyo yakoreraga mu muhanda niba ari bizima kandi ko n’ababuza abantu gukorera ibintu runaka mu muhanda, bakwiriye gusobanura niba ari bizima.
Perezida Kagame yatanze urugero ku mategeko yo gukoresha drones mu Rwanda, avuga ko hari abaturuka hanze bakazana izabo, bakaza kubonwa ahantu bakoresha drones mu buryo butemewe nta byemezo.
Ati “Abantu iyo bava hanze ku mipaka itandukanye, abantu bakabona drones kubera ko hari abazikoresha nabi batabanje gusaba ibyangombwa, bakazibika ku mipaka kugeza igihe bazasohokera bakazisubizayo. Ziguma ari izabo ariko uko bazikoresha ntabwo ari bo babigena, bigenwa n’amategeko yo mu gihugu. Umuntu rero ashobora gukora nk’ibyo agakoresha drones uko ashaka, bamubuza bikaba ikibazo.”
Sangiza abandi
Amakuru
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, yasabye urubyiruko kwitabira amatora
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, yavuze ko imiyoborere y’u Rwanda yubatse neza ku buryo umuntu wese yayigiramo uruhare. Yasabye urubyiruko kuzitabira amatora y’inzego z’ibanze, rugahera mu mudugudu, rukagira icyo rukora.
Ati “Genda ugire ijambo, ujye inama dushake ibisubizo. Ndashaka ko mukora siporo, mu mutwe, mu mubiri, ni bwo buryo tuzabashaka kubaka iki gihugu dukomeye mu bwonko…murebe inzego z’umutekano abantu bazirimo uko bangana, nubwo baba bafite 60, ntiwamenya ko bangana uko bangana.”
Sangiza abandi
Amakuru
Andi mafoto y’uyu muhango
Sangiza abandi
Amakuru
Minisitiri w’Ikoranabuhanga yasobanuye impamvu internet yahenze
Minisitiri w’Ikorabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire, yavuze ko ibiciro bya internet byazamutse kubera uburyo bwo guhindura ikava kuri 2G na 3G hakoreshwa internet yihuta ya 4G na 5G. Yasobanuye ko uko kuzamura umuvuduko byatumye n’ibiciro bizamuka.
Hari n’undi wasabye ko n’inyigisho zo mu madini ku bijyanye n’inzoga zahinduka mu gihe leta iri gusaba abantu kuzirinda. Undi munyeshuri yavuze ko hari ikibazo cya internet iri guhenda muri iki gihe, ndetse na serivisi zitangwa nabi mu bigo by’abikorera n’ibya leta. Yatanze urugero kuri serivisi zo kwa muganga zitinda cyane.
Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cya serivisi kimaze kuvugwa kenshi kuko hari n’abagiye babura ubuzima bwabo kubera serivisi mbi. Yatanze urugero rw’umubyeyi w’i Karongi wapfuye n’umwana we kubera kurangaranwa.
Ati “ Ikibazo ni impamvu ki ibintu nk’ibyo bitahinduka. Biri mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi, mu turere, aho ariho hose, usanga ibintu nk’ibyo bigikorwa.”
Sangiza abandi
Amakuru
Wakurikira Meet The President unyuze hano
Sangiza abandi
Amakuru
Perezida Kagame ari kwakira ibibazo by’urubyiruko bitandukanye. Bimwe mu biri muri byo harimo uwasabye ko muri za Kaminuza hashyirwamo amasomo ajyanye no guhanga imideli ku buryo byakuraho abajya gushaka ubumenyi mu Butaliyani n’ahandi.
Perezida Kagame yamubwiye ko bizakurikiranwa.
Sangiza abandi
Amakuru
Perezida Kagame yavuze ku mukobwa wafashwe azizwa imyambarire
Perezida Kagame yavuze ko yahamagaye Umuyobozi Mukuru wa Polisi, CG Felix Namuhoranye, amusobanurira ko abapolisi batumvise amabwiriza neza, abaza uko uwo mukobwa yari ameze, bamwoherereza ifoto ye, asanga uyu mukobwa yararenganye.
Yavuze ko yabajije CG Namuhoranye ati “None se uyu yazize iki ko ndeba ibidakwiriye kwanikwa ku gasozi byitaweho? Ikibazo cyanyu ni ikihe?”
Perezida Kagame yavuze ko byagaragaye ko hari umupolisi ushobora kuba yari yarushye, asaba ko abapolisi bajya bababarirwa kuko hari ubwo bagwa agacuho kubera akazi gakomeye baba bakoze, bagakora amakosa.
Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko abantu bakwiye kwambara bijyanye n’ibihe barimo cyangwa aho bagiye, kuko umuntu wambaye nk’ugiye ku mucanga iyo agiye mu nama, abantu bikanga.
Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cy’imyambarire atari icy’abagore gusa, kuko n’umugabo agiye mu nama ameze nk’uvuye muri gym, yibazwaho n’abamubonye.
Sangiza abandi
Amakuru
Perezida Kagame yavuze ku mwana yareze washakaga gusesagura mu bukwe
Nyuma ngo uwo mwana yarangije kwiga, amubwira ko agiye gushaka umugore. Ati “Ndamubwira nti ibyo ni byiza rwose. Nti ngufashe iki?”
Uwo mwana ngo yari yitwaje agapapuro, arakamuha. Ati “Mbona ibintu biragiye bigeze hafi miliyoni 10 Frw. Ndabireba ndamubaza nti ubu nyaguhaye ibibazo byawe bijyanye n’ibi byaba bikemutse? Ati rwose. Ariko aza kugira ibyago, kuko nkunda gukurikirana cyane, ndabaza utuntu twinshi abantu nkabihorera. Nari namenye ko yagiye mu bantu benshi asaba imfashanyo zo kurongora. Kandi uwo mwanya akora muri Perezidansi, ubwo ni umuntu ukomeye.”
“Ndamubwira nti ko bambwiye ko mujya mu bantu mushakisha uko mukora ubukwe, ndamubwira nti ikibazo ndakigukemurira. Ubwo muri ayo harimo gukodesha ahantu h’igitangaza kugira ngo ubukwe buzahabere. Ibyo nta kibazo iyo ubishoboye. Ndamubwira nti ka nkukemurire ikibazo vuba na bwangu tutagiye muri byinshi, hari ibintu bimwe ngiye gukosora, njya kuri ya lisiti ngenda mvanamo ibintu bimwe.”
Ati “Njye nari ndi hejuru, ndahagarara, ndeba hasi mutegereje ngo yinjire. Ntiyari azi ko mureba. Arinjira, ageze aho, kuzamuka ingazi biranga, afata ku cyumba agenderaho, ntazi ko mureba. Arazamuka ageze hejuru agize atya asanga mpagaze aho ndamureba. Ndamubaza nti ese kanaka wabaye iki? Arambaza ati njyewe? Ampindura umusazi rwose.”
Yamubajije impamvu ari kugendera ku rukuta biramugora gusobanura. Ngo yamubwiye ko yashakaga kugira ngo yimenyere ibye, mu gitondo amubaza niba yabasha gukora akazi ibindi akabyirinda.
Ati “Yarananiye muvaho”.
Sangiza abandi
Amakuru
Perezida Kagame yagiriye inama urubyiruko ruhora “rwitera ikinya” mu nzoga
“Izo nzoga nta nubwo ziryoshye. Baravuga ngo bakurikiramo uburyohe, nta burimo, ariko nyine biguma bijya mu mutwe, rimwe hari ababikora bibwira ngo bibafasha bibwira ngo bibafasha kunyura mu buzima bukomeye kuko urasinzira, ntabwo ari ugusinzira, uraraba. Ni nk’ikinya. Ni uguhora witera ikinya ngo ubone ko umunsi wahita. Ntabwo aribyo.
Ibyiza ni uko wahangana n’ibitaryoshye n’ibitakuryoheye by’ako kanya ariko uzi ngo ubifitemo ubuzima bwiza buzakugeza ku biryoshye. Imyifatire rero y’abantu rero ni ingenzi.”
“Ntugomba guhora ubaza ngo ariko mu bantu icyo abantu bavuga ko ari kizima ni iki nakurikiza? Oya, jya wiheraho uvuge ngo ari ko njye nk’umuntu, icyo nita kizima ni iki? Wakwiheraho ukavuga ngo ikizima ni iki. Ntabwo ugomba kurebera ku bandi.”
Perezida Kagame yavuze ku rwibutso afite ku kiganiro cyitwa Wari uzi ko cya Radio Rwanda
“Nkiri umwana muto niga mu mashuri abanza, hari gahunda ya radiyo najyaga nkurikira iyo twabaga turi iyo mu mahanga turi impunzi. Najyaga nkurikira Radiyo y’u Rwanda, rimwe na rimwe twabaga dufite radiyo mu rugo, ubundi ukayigira udafite amabuye cyangwa se ubundi tutayifite. Tukajya mu mihana y’abayifite, tukajya gutega amatwi Radiyo y’u Rwanda.”
“Nari umwana muto ndi mu mashuri abanza. Hari ikiganiro cyabaga kiriho […] ikiganiro cya Wari Uzi ko. Havugirwagamo ibintu byinshi, inyigisho nyinshi, ndetse mujye mukurikiranira ibintu hafi murebe ukuntu Isi tuyibamo, hari ibyo dufitiye ubushobozi bimwe bikikora ugasanga byagenze neza.”
Muri icyo kiganiro yavuze ko yakurikiye inyigisho yigisha imiti ya kinyarwanda, bati “Wari uzi ko iyo wakomeretse ushobora gufata ibibabi by’iki giti ukabivuguta ugashyiraho igikomere kigakira?”
“Bavugaga ibintu bibaho mu buzima, ibintu bitanga kumenya. Aho tumariye gukura, hari ibintu by’ubuzima twagiyemo bamwe muri twe bitoroshye…nza kujya mu bintu bimwe ndakomereka, nkomerekera ahantu hatari umuti, hatari icyo aricyo cyose, nza kwibuka Wari uzi ko. Yaravuze ngo ufata inyabarasanya, ukayivuguta, ukayishyira aho wakomeretse.”
“Ndabyibuka hashize imyaka makumyabiri irenga, nshaka inyabarasanya. Ndayishaka ndayibona ahantu mu rutoki, ndayivuguta, ndayihonda ibuye ku rindi, nyihambiraho, mpambiriza ikirere, biraraho buracya, bukeye ndahoza ndongera nshyiraho indi ndahambira…hanyuma mu gihe gito ndakira.”
Yakomeje avuga ati “Ikintu cyose aho uri ntugate umwanya. Wige, ukore, ndetse ushakishe kwishyiramo kumenya ikizima ni ikihe, ikitari ikizima ni ikihe. Ikizima ukagikorera, ikitari kizima ukakirinda.”
Sangiza abandi
Amakuru
Urubyiruko rwanze kumvamo – Perezida Kagame
Perezida Kagame atangiye kugeza ijambo ku rubyiruko ruteraniye muri BK Arena. Yavuze ko hari benshi banze kuva mu rubyiruko ati “Ariko njye mfite akarusho. Akarusho mfite ni uko arirwo rwanze kumvamo. Ubwo se urumva atari amahirwe. Ubwo rero twese uko turi aha, ari abanze kuva mu rubyiruko, ari abo rwanze kuvamo, ari abarurimo nyakuri, turi bamwe. Turi bamwe, turi hamwe, ibisigaye ni ukwiyubaka, ni ukubaka imiryango yacu, ubuzima bwacu no kubaka igihugu.”
Sangiza abandi
Amakuru
Umuhoza Amina: Yaherekeje Umukuru w’Igihugu muri Amerika afite imyaka 13
Amina Umuhoza wo mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge, uri gusoza Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza muri Kaminuza yo mu Buholandi, asanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa kompanyi yise SAYE.
Uyu mukobwa w’imyaka 30 yavuze ko kugira ngo yige amashuri abanza yishyuriwe n’umushinga wa Compassion International Rwanda, akajya ajya kwiga kuvuga imivugo kuri Maison des Jeunes Kimisagara.
Ubwo yari asoje amashuri abanza, atsinze Ikizamini cya Leta, yagiye kwiga amashuri yisumbuye mu Majyepfo. Ari ku ishuri, mukuru we yamuzaniye ibaruwa ivuga ko yatoranyijwe mu bana umunani bari guherekeza Umukuru w’Igihugu i Boston kwakira igihembo yari yagenewe na UNICEF.
Ati “Icyo gihe nari mfite imyaka 13, mba umuntu wa mbere ugiye mu ndege mu muryango w’iwacu. Ndi umwana wa Kimisagara, ariko kuza mu bana baherekeza Umukuru w’Igihugu byari ibintu bishimishije, byari ibirori aho dutuye.”
Yavuze ko mu bwangavu bwe, hari bagenzi be batwite imburagihe, akabona hari icyo akwiye kuzabikoraho.
Ubwo yigaga kuri FAWE Girls School, yakoze amarushanwa yo kuvuga imivugo ku rwego rw’igihugu, atsindira mudasobwa.
Iyo mudasobwa yayifashije mu gukoresha internet, amenya amakuru kuri “YouthConnekt Awards” aho yatsindiye ibihumbi 500 Frw nyuma yo kuba uwa 30 ku rwego rw’igihugu.
Abonye igishoro kidahagije, yasabye kuri Maison des Jeunes ya Kimisagara ko yajya ahakirira ibikorwa bye byo gufasha abakobwa kwirinda gutwara inda bakiri bato, ubu akaba afite ibigo bibiri mu Murenge wa Nyamirambo n’uwa Kimisagara.
Ati “Twigisha abangavu n’ingimbi ku buzima bw’imyororokere, abatewe inda bakiri bato tubigisha gukora ibikombe n’ibindi bitandukanye bikoreshwa mu bihembo, ibikapu n’ibindi.”
Yavuze ko kuri ubu bamaze guhugura abantu ibihumbi 17 ndetse aho bakorera hose nta mukobwa wigeze aterwa inda atabiteganyije.
Umuhoza yashimangiye ko isomo yakuyemo ari ukudacika intege ndetse uudaheranwa bw’Abanyarwanda bugomba gushingira ku rugendo rw’iterambere rw’igihugu cyabo.
Sangiza abandi
Amakuru
Andi mafoto ya Perezida Kagame muri BK Arena
Sangiza abandi
Amakuru
Minisitiri wa Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire, yavuze ko amahirwe igihugu gifite y’ikoranabuhanga akwiriye kujyana no kwiyigisha ku buryo urubyiruko rurikoresha neza, rukirinda igitutu giterwa n’imbuga nkoranyambaga.
Sangiza abandi
Amakuru
Abayobozi batandukanye bitabiriye ibi biganiro
Sangiza abandi
Amakuru
Minisitiri w’Ubuzima yavuze ku bubi bw’urumogi n’inzoga
Minisitiri Dr Sabin Nsanzimana yavuze ko ubwonko bw’urubyiruko kubushyiramo itabi n’inzoga, bidashobora gutuma umuntu atera imbere.
Ati “Abantu benshi ku wa Mbere, dufite indwara ya lundiose. Abantu barwara grippe y’igikatu kuko barapfuye ku wa gatandatu, ku cyumweru, ku wa mbere bananirwa kubyuka…inzoga ziri kutugirira nabi, ziri kwangiza iterambere.”
Shimirwa yavuze ko nyuma yashinze itsinda ry’abakozi akoresha mu gutunda inzoga z’ibiyobyabwenge, ariko nyuma aza guhinduka.
Ati “Njye na bagenzi banjye twaje gufatwa tujyanwa mu kigo ngororamuco [Transit Center], njye namazemo amezi abiri. Baratuganiriza, bakatwumvisha ko twahinduka tukongera kuba abana beza, tukagira icyizere cy’ubuzima. Narabyumvise.”
Uyu musore yongeyeho ko amaze gutaha, ababyeyi be bakomeje kumuba hafi, agabanya inzoga yanywaga.
Shimwa n’abo bakoranaga bahawe amahirwe anyuranye, we ajya kwiga ububaji ndetse n’abatangiye batamugirira icyizere baza kumugarukira.
Nyuma, Shimwa yamenye ko hari amahirwe ya “YouthConnekt Awards”, mu 2024 ajya muri ayo marushanwa kugeza ku rwego rw’igihugu.
Ati “Ku rwego rw’igihugu nahahuriye n’abandi batataye umwanya nk’uwanjye. Nahise nsezera [inzoga] burundu, mfata intego yo gufatiraho nkagenda imbere y’abandi.”
Sangiza abandi
Amakuru
Ubuhamya bwa Shimirwa Palemon
Shimirwa Palemon wo mu Murenge wa Rubaya mu Karere ka Gicumbi, yavuze uburyo yigeze gutenguha ababyeyi be agakorana n’abarembetsi bambutsaga inzoga zitemewe bazinjiza mu gihugu.
Yavuze ko gukorana na bo byatumye na we yisanga anywa Kanyanga, ajya kwibana ku buryo yabaye umusinzi kugeza ubwo yagowe n’ubuzima.
Ati “Nahise ntikira burundu, njya mu nzoga, na ya mafaranga nari narazigamye njya nyangiza kugeza ashize, ubuzima burangora.”
Sangiza abandi
Amakuru
Ibibazo byugarije urubyiruko mu mboni za Minisitiri w’Urubyiruko
Minisitiri Utumatwishima yavuze ko urubyiruko rwagaragaje ko rufite ikibazo cy’imirimo, ubuzima buhenze, amakimbirane mu miryango, igitutu giterwa n’ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga n’ibindi.
Sangiza abandi
Amakuru
Minisitiri w’Urubyiruko yavuze ko mu nshingano urubyiruko rufite, bidakwiriye kumva ko ruzazikora runywa inzoga nk’aho “dushaka kuzimara cyangwa se ibiyobyabwenge nk’aho twabigize ibintu byemewe”.
Yakomeje avuga ko buri wese akwiriye kuba ijisho rya mugenzi we, ubonye mugenzi we atangiye kurengera akamuramira, ntatume ateshuka kandi “tugakomeza gutanga amakuru y’aho tuzi za nzoga twaciye”,
Sangiza abandi
Amakuru
Minisitiri w’Urubyiruko yavuze ku mpaka z’imyambarire
Minisitiri w’Urubyiruko, Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yavuze ko nyuma y’impaka ziherutse zijyanye n’imyambarire, benshi urubyiruko rwinshi rutakunze ibyemezo byari byafashwe ku buryo hari n’abavuze ko nibabona umukuru w’igihugu bazarega abayobozi.
Ati “Nkaba mboneyeho njye kwirega batarakizamura. Icyakora twabateze amatwi, benshi batugaragariza ukuri kuri mu byo bavuga, idirishya ryo kuganira turarifungura. Isomo twakuyemo ni uko tugomba gukomeza kwigisha abagabo, abasore, kubaha umubiri w’umwana w’umukobwa.”
Abahanzi batandukanye bitabiriye Meet the President
Uncle Austin, Bruce Melodie n’abandi bahanzi banyuranye, bitabiriye ibi biganiro bigiye guhuza Perezida Kagame n’urubyiruko
Sangiza abandi
Amakuru
Abarenga miliyoni 8,6 mu Rwanda ni urubyiruko
Ibarura Rusange rya Gatanu ry’Abaturage n’Imiturire ryo mu 2022, rigaragaza ko abana n’urubyiruko batagejeje ku myaka 30 bangana na 65,3% by’abaturage b’u Rwanda, ni ukuvuga hafi miliyoni 8,65 mu baturage 13.246.394 bari batuye mu gihugu.
Iki gipimo cyagabanutse kivuye kuri 70,3% mu 2012, biteganyijwe ko kizagera kuri 54,3% mu 2050. Iyi mibare igaragaza ko u Rwanda rufite abaturage benshi bakiri bato, kuko hafi babiri muri batatu bari munsi y’imyaka 30 mu 2022.
Sangiza abandi
Amakuru
“Ubujura n’ubusambanyi byugarije urubyiruko”
Uwase Beatrice wiga muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishami rya Nyarugenge yavuze ko kimwe mu bihangayikishije harimo kuba urubyiruko rucyishora mu byaha birimo “ubujura, ubusambanyi”. Ati “Byugarije urubyiruko cyane cyane hamwe n’ibiyobyabwenge.”
Yakomeje agira ati “Impamvu urubyiruko rwinshi rwishora mu biyobyabwenge, ni uko abenshi baba batiga. Hari nk’ababa bararangije kwiga babura akazi bakajya mu biyobyabwenge.”
Uwase yavuze ko isomo rikomeye yigira kuri Perezida Kagame ari ukwirinda ibiyobyabwenge, n’abagerageza kunywa ibiyobyabwenge bakanywa inzoga nke mu rugero.
Sangiza abandi
Amakuru
Yankurije Clarisse yashimye leta yaciye “ibyuma”
Yankurije Clarisse wo mu Murenge wa Kacyiru mu Mujyi wa Kigali, yashimiye leta ko yashyize imbaraga mu guca ibiyobyabwenge mu rubyiruko, ati “biri kugenda bigabanuka”. Yavuze ko mu minsi ishize wasangaga umwana ufite imyaka 18 cyangwa 20 adafite ubuzima butari bwiza kubera ibiyobyabwenge. Ati “Kuba barabikuyeho, urubyiruko rwongeye gusa neza.”
Sangiza abandi
Amakuru
Nathalie Munyampenda uyobora Kepler ni umwe mu bayobozi bitabiriye
Nathalie Munyampenda uyobora Kepler College ni umwe mu bitabiriye ibi biganiro. Ni umwe mu bantu bakunda kuba bari kumwe n’urubyiruko cyane ko aba no mu burezi na siporo.
Munyampenda yabaye Umuyobozi Ushinzwe Ibijyanye n'Itumanaho muri AIMS ndetse yayoboye Ihuriro Next Einstein Forum rigamije gukora ku buryo undi muhanga umeze nka Einstein yazaba ari umunyafurika.
Sangiza abandi
Amakuru
Urubyiruko rubarizwa mu nzego z’umutekano narwo rwitabiriye ibi biganiro
Sangiza abandi
Amakuru
Urubyiruko rwitabiriye Meet The President, rufite ibitekerezo binyuranye
Jean de la Croix Havugimana wo mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Murama yavuze ko mu bibazo bibangamiye urubyiruko, harimo ikibazo cy’ubushomeri.
Abajijwe ku kibazo kijyanye n’ibiyobyabwenge mu rubyiruko, yavuze ko kimwe mu kibitera harimo ubukene n’uburyo urubyiruko ruba rwarakuze mu miryango. Ati “ Imiryango rimwe na rimwe iraduta ikagusiga uri umwana bigatuma wiyahura mu biyobyabwenge.”
Yashimiye Perezida Kagame ku ba yarahaye abanyarwanda amahirwe angana.
Mu 2024 urubyiruko rugera ku 7500 rw'abakorerabushake rwahuye na Perezida KagameUmukuru w'Igihugu yakunze gusaba urubyiruko kurangwa n'ikinyabupfura kandi rukirinda ibiyobyabwenge
Sangiza abandi
Amakuru
Urubyiruko ruturutse hirya no hino mu Gihugu, rwateraniye muri BK Arena mu Mujyi wa Kigali, aho biteganyijwe mu biganiro biza kuruhuza na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
Ni igikorwa cyiswe Meet The President. Abagera ku bihumbi 10 bari mu nzego n’ibyiciro byose by’urubyiruko ni bo bitabiriye.
Ibitekerezo 0