Bukele yabitangaje ku wa 21 Ukwakira 2026, nyuma y’iminsi itatu udutsiko twitwaje intwaro tugabye igitero ku modoka y’intambara yari itwaye abo basirikare mu gace ka Santo muri Croix-des-Bouquets, mu Murwa Mukuru Port-au-Prince.
Abo basirikare bane, basanzwe ari abatekinisiye mu by’indege, baburiwe irengero nyuma yo guhunga imodoka yabo yari yafashwe n’inkongi y’umuriro.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Bukele yasabye abayobozi b’udutsiko twitwaje intwaro kurekura abo basirikare nta cyo babaye, avuga ko nibatabikora bazahura n’ibikorwa bya gisirikare bikomeye kurushaho.
Ati “Igitero cy’uyu munsi nta cyo kivuze ugereranyije n’ibigiye gukurikiraho nibatarekura abo bantu bane bashimuswe ari bazima. Kandi ntimugafate amagambo yacu nk’iterabwoba ridafite ishingiro.”
Bukele yasobanuye ko abasirikare igihugu cye cyohereje muri Haiti ari abapilote n’abatekinisiye mu by’indege, bafite inshingano zo gufasha mu bikorwa byo gutwara abarwayi n’abakeneye ubutabazi, aho kujya ku rugamba.
Icyakora, ntihahise hamenyekana niba ibikorwa bya gisirikare yatangaje bizakorwa n’ingabo za El Salvador, iza Haiti cyangwa izindi ngabo mpuzamahanga.
Guverinoma ya Haiti na yo yatangaje ko kubohora abo basirikare ari ikibazo cyihutirwa, igaragaza ko iri gukorana n’ingabo mpuzamahanga mu bikorwa byo kubashakisha.
El Salvador iri mu bihugu byohereje ingabo muri Haiti, hamwe n’ibindi birimo Tchad, Jamaica na Guatemala, mu butumwa mpuzamahanga bwo guhashya udutsiko twitwaje intwaro.
Haiti imaze igihe yugarijwe n’umutekano muke, aho udutsiko twitwaje intwaro tugenzura hafi 70% by’Umujyi wa Port-au-Prince.
Imibare ya Loni igaragaza ko abaturage bagera kuri miliyoni 1,5 bavuye mu byabo kubera urugomo rw’utwo dutsiko, mu gihe abarenga 5.700 bishwe cyangwa bagakomereka hagati ya Mutarama na Nzeri 2026.
Bukele asanzwe azwiho ingamba zikomeye yafashe mu guhashya udutsiko tw’abagizi ba nabi muri El Salvador, nubwo zanateje impaka ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu.





Ibitekerezo 0