Ibi byagarutsweho nyuma y’uko uyu Mukuru w’Igihugu agarutse muri Cameroun muri iki cyumweru, bikabyutsa impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho abaturage bibaza impamvu amara igihe kinini hanze y’igihugu cye.
Ku wa 22 Ukwakira 2026, bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bagaragaje ko ingendo za Biya mu mahanga zimaze kuba nyinshi, ku buryo agaruka mu gihugu cye nk’uhaje mu ruzinduko rw’akazi.
Hari n’inkuru y’urwenya yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga ivuga ko Perezida Paul Biya ategerejwe gusura Cameroun mu cyumweru gitaha, nubwo ari we uyiyobora.
Umwe mu bakoresha TikTok witwa Pr7ation yibajije uko abaturage ba Cameroun bakira kuba umukuru w’igihugu cyabo agaruka nk’uhaje kubasura.
Biya ayobora Cameroun kuva mu 1982, akaba ari muri manda ye ya munani nyuma yo kongera gutorwa mu 2025. Iyi manda izarangira afite imyaka 99.
Mu 2024, yamaze hafi amezi abiri hanze y’igihugu, mu gihe mu 2026 yavuye muri Cameroun ku wa 7 Kamena, akagaruka ku wa 20 Kanama, nyuma y’igihe kirenga amezi abiri.
Raporo y’umuryango Organized Crime and Corruption Reporting Project (OCCRP) yo mu 2018 yagaragaje ko kuva Biya yagera ku butegetsi, yari amaze igihe kingana n’imyaka ine n’igice mu ngendo ze bwite mu mahanga. Kuva icyo gihe, iyo mibare yarushijeho kwiyongera.
No mu bikorwa byo kwiyamamaza mu matora yo mu 2025, Biya ntiyagaragaye cyane mu bikorwa byo gushaka amajwi.
Ibi binengwa mu gihe Cameroun ihanganye n’ibibazo birimo ubushomeri ndetse n’intambara y’abaharanira ubwigenge mu bice bimwe by’igihugu, imaze hafi imyaka icumi.
Icyakora, Guverinoma ya Cameroun yakomeje kuvuga ko ingendo za Perezida Biya zitabangamira inshingano ze, kuko ashobora gukomeza kuyobora igihugu ari mu mahanga.
Ubutegetsi bwe bunahakana amakuru avuga ko izo ngendo zaba zifitanye isano n’ibibazo by’ubuzima.






Ibitekerezo 0