Urupfu rw’uyu mugabo rwamenyekanye binyuze mu itangazo ryashyizwe hanze ku wa 21 Ukwakira 2026 n’Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Bufaransa (Communauté Rwandaise de France, CRF), wagaragaje ko bibabaje kuba Barril apfuye atarigeze aburanishwa ku byaha bikomeye yashinjwaga.
Barril wari ufite ipeti rya Kapiteni mu ngabo z’u Bufaransa, yayoboye umutwe wihariye w’Abajandarume witwa Groupe d’Intervention de la Gendarmerie Nationale (GIGN), ndetse aza no kugira uruhare mu bikorwa by’ishami ryashinzwe kurwanya iterabwoba mu biro bya Perezida w’u Bufaransa.
Uyu mugabo yari afitanye umubano ukomeye n’ubutegetsi bwa Habyarimana, aho guhera mu 1989 yakoranye na bwo mu bikorwa bijyanye n’iperereza, guhugura inzego z’umutekano ndetse n’ubucuruzi bw’intwaro.
Mu 1990, Barril yagize uruhare mu bikorwa byo gusuzuma imikorere y’Ingabo z’u Rwanda, ndetse mu bihe bitandukanye yagiye yiyemerera ko yabaye umujyanama wa Perezida Habyarimana.
Amakuru agaragaza ko Barril yari afite ikigo cy’ubucanshuro cyitwaga Secrets, cyakoreshwaga mu bucuruzi bw’intwaro no mu bikorwa by’iperereza.
Ni na cyo Agathe Kanziga Habyarimana yahaye akazi ko gukora iperereza ku rupfu rw’umugabo we, Perezida Juvénal Habyarimana, wishwe ku wa 6 Mata 1994.
Yapfuye ataraburanishwa ku ruhare akekwaho muri Jenoside
Barril yari amaze imyaka myinshi akekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, cyane cyane mu bijyanye no gutanga intwaro, guhugura abasirikare n’Interahamwe ndetse no gufasha Guverinoma y’Abatabazi yashyize mu bikorwa Jenoside.
Ku wa 28 Gicurasi 1994, ubwo Jenoside yari irimbanyije, Barril yasinyanye amasezerano na Jean Kambanda wari Minisitiri w’Intebe wa Guverinoma y’Abatabazi, ajyanye no gutanga ubufasha bwa gisirikare burimo intwaro, amasasu n'abakozi bashinzwe ibikorwa bya gisirikare.
Amakuru yatangajwe na IGIHE agaragaza ko ayo masezerano yari afite agaciro ka miliyoni 3$, akubiyemo no kohereza abacanshuro 20 bari gufasha mu guhugura abasirikare ba EX-FAR n’Interahamwe.
Mu 2013, imiryango itatu irimo Fédération Internationale pour les Droits Humains (FIDH), Ligue des Droits de l’Homme (LDH) na Survie yatanze ikirego i Paris isaba ko Barril akurikiranwaho ubufatanyacyaha muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Icyo kirego cyatumye hatangizwa iperereza ry’ubutabera, ariko nyuma y’imyaka 13, Barril apfuye atarigeze ashyirwa mu rwego rw’uregwa mu buryo bwemewe n’amategeko cyangwa ngo aburanishwe.
Mu itangazo ryayo, CRF yagaragaje ko kuba Barril apfuye atarigeze agezwa imbere y’ubutabera ari igihombo gikomeye mu rugamba rwo kumenya ukuri no guha ubutabera abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uyu muryango wanenze gutinda kw’iperereza, usaba ko hasuzumwa impamvu zatumye ritagera ku musozo, harimo no kureba niba hari uburinzi Barril yaba yarahawe bwatumye adakurikiranwa uko bikwiye.
CRF yasabye kandi ko inyandiko ziri mu bubiko bw’inzego z’u Bufaransa zishobora gutanga amakuru ku bikorwa bya Barril n’imikoranire ye n’ubutegetsi bw’icyo gihugu zashyirwa ahagaragara.
Uyu muryango washimangiye ko nubwo urupfu rwa Barril rusobanuye ko atagishobora gukurikiranwa mu nkiko, rutagomba guhagarika ibikorwa byo gushakisha ukuri ku ruhare rwe n’urw’abandi bashobora kuba baragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Wagaragaje ko nyuma y’imyaka 32 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, abayizize n’imiryango yabo bagifite uburenganzira bwo kumenya ukuri no kubona ubutabera.
Barril yari yaragiye ahakana ibirego byamushinjaga kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse mu Ugushyingo 2020, Agathe Kanziga Habyarimana yitabye ubutabera bw’u Bufaransa nk’umutangabuhamya umushinjura.
Urupfu rwe rubaye mu gihe imiryango iharanira ubutabera ikomeje gusaba ko hakurikiranwa abantu bose bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho baba bari hose.
Uko Barril yatangiye gukorana na Habyarimana
Umubano wa Paul Barril n’ubutegetsi bwa Habyarimana watangiye mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho mu 1989 yatangiye gukorana na Leta y’u Rwanda mu bikorwa by’iperereza n’ubucuruzi bw’intwaro.
Amakuru agaragazwa n’inyandiko z’umushakashatsi ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, avuga ko Barril yakoraga ubwo bucuruzi abinyujije mu kigo cye cy’ubucanshuro cyitwaga Secrets.
Mu 1990, Barril yatangiye gukorana mu buryo bwimbitse n’inzego z’iperereza z’u Rwanda, ndetse akora igenzura ry’imikorere y’Ingabo z’u Rwanda mbere y’uko FPR Inkotanyi itangiza urugamba rwo kubohora igihugu.
Uyu mugabo yagiye yiyemerera ko yari umujyanama wa Perezida Habyarimana, aho yakoranaga bya hafi n’abari mu nzego zo hejuru z’ubutegetsi bwe.
Mu bantu bakoranaga na Barril harimo Fabien Singaye, wahoze ari Umunyamabanga muri Ambasade y’u Rwanda mu Busuwisi, akaba yari n’umukwe wa Félicien Kabuga.
Singaye yakoraga ibikorwa by’iperereza byari bigamije gukurikirana impunzi z’Abatutsi mu mahanga, ndetse mu 1994 yaje kwirukanwa n’u Busuwisi kubera ibyo bikorwa.
Ku wa 23 Kanama 1991, Singaye yandikiye Barril ibaruwa ishimangira ubufatanye bwabo mu bijyanye n’iperereza, aho yagaragazaga ko Barril yari gufasha ubutegetsi bwa Habyarimana mu bikorwa byo kurwanya FPR Inkotanyi.
Mu 1993, Colonel Élie Sagatwa wari umujyanama wa Perezida Habyarimana, na we yandikiye Barril amushimira ubufasha yahaga ubutegetsi bw’u Rwanda.
Barril kandi avugwaho kuba yaragize uruhare mu guhugura abasirikare b’Ingabo z’u Rwanda n’Interahamwe, harimo itsinda ryitwaga Turihose, mu bikorwa byari bigamije kongerera ubushobozi inzego z’umutekano z’ubutegetsi bwa Habyarimana.
Mbere gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Barril yakomeje kugirira ingendo mu Rwanda.
Richard Mugenzi wahoze ashinzwe itumanaho mu ngabo z’u Rwanda icyo gihe, yavuze ko yamubonye mu Rwanda mu Ukuboza 1993, mu gihe Jacky Héraud wari umupilote wa Perezida Habyarimana, na we yavuze ko yamubonye ku Kibuga cy’Indege cya Kigali mu mpera za Werurwe 1994.
Imikoranire ye na Agathe Kanziga Habyarimana
Nyuma y’urupfu rwa Perezida Juvénal Habyarimana ku wa 6 Mata 1994, Barril yakomeje kugirana umubano wa hafi n’umuryango we, by’umwihariko Agathe Kanziga Habyarimana.
Kanziga yahaye ikigo Secrets cya Barril akazi ko gukora iperereza ku ihanurwa ry’indege yari itwaye umugabo we.
Muri iryo perereza, Barril yagiye ashinja FPR Inkotanyi kuba inyuma y’ihanurwa ry’iyo ndege, ibirego byakomeje kuba mu mpaka zijyanye n’icyateye urupfu rwa Habyarimana.
Mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yari irimbanyije, Barril yakomeje kugirana imikoranire n’abayobozi ba Guverinoma y’Abatabazi.
Ku wa 28 Gicurasi 1994, yasinye amsezerano y’ubufasha bwa gisirikare yari afite agaciro ka miliyoni 3$ na Jean Kambanda wari Minisitiri w’Intebe w’iyo Guverinoma.
Ayo masezerano yateganyaga ko Barril azatanga intwaro n’amasasu, ndetse akohereza abacanshuro 20 bari gufasha mu guhugura abasirikare ba EX-FAR n’Interahamwe.
Barril kandi avugwaho kuba yarakomeje gukorana n’abahoze mu ngabo za Habyarimana na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umubano we na Kanziga wakomeje kugaragara no mu bikorwa by’ubutabera.
Ku wa 3 Ugushyingo 2020, Agathe Kanziga Habyarimana yitabye ubutabera bw’u Bufaransa nk’umutangabuhamya ushinjura Barril mu iperereza yakorwagaho ku ruhare yaba yaragize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibi byagaragaje ko umubano wabo wari waratangiye mu gihe cy’ubutegetsi bwa Habyarimana wakomeje no mu myaka yakurikiye Jenoside.



Ibitekerezo 0