Mu butumwa bw’amashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga, yagize ati “Ndashaka gusaba abaturage imbabazi niba hari aho ntujuje inshingano. Ntabwo nigeze ngira umugambi wo gutatira icyizere mwangiriye.”

Ikibazo cya politiki muri Paraguay cyatangiye nyuma y’uko ikigo cy’imari cya Ueno Bank gitangiye gukurikiranwa kubera kutabasha kwishyura imyenda, bigatuma ibikorwa byacyo byose bihagarikwa.

Abagize Inteko Ishinga Amategeko bashinje Peña kugira inyungu bwite zibangikanye n’inshingano ze no gukora ibinyuranyije n’imyitwarire ikwiye. Kugeza mu mwaka ushize, yari umunyamigabane mu kigo cyari gifite iyo banki.

Yeguye nyuma y’uko Umutwe w’Abadepite wa Paraguay utoye ushyigikira ko hatangizwa iburanisha rigamije kumweguza.

Muri mashusho yashyize kuri X, umunsi umwe nyuma y’uko abadepite batavuga rumwe n’ubutegetsi basabye ko yeguzwa, Peña yavuze ko yeguye kugira ngo arinde ituze ry’igihugu, amahoro mu baturage n’inzego zashyizweho binyuze muri demokarasi.

Nyuma y’uko iyo banki yari ibitswemo amafaranga arimo imisanzu ya pansiyo n’andi arimo aya Leta, ihombye muri iki cyumweru, abantu babarirwa muri za miliyoni ntibashoboye gukoresha konti zabo. Abaturage bagiye mu mihanda bigaragambya, basaba ko yegura.

Peña yatsinze amatora yo mu 2023 ahagarariye ishyaka rya Colorado riri ku butegetsi muri Paraguay.

Perezida Santiago Peña yeguye kubera igihombo cya banki