Mu magambo ye, yavuze ko urukundo Abaperu bamugaragarije, harimo n’uwashakaga kumushyikiriza ishapule abikuye ku mutima, ari ibintu azahora azirikana mu mutima. Yavuze ko nubwo byamukomerekeje ku jisho, byamubereye ikimenyetso cy’ishyaka n’ukwemera gukomeye by’abaturage.
Ati “Urukundo Abanya-Peru bangaragarije, harimo n’urw’umuntu washakaga gusa kumpa ishapule abikuye ku kwemera gukomeye, ni ibintu umuntu agumana mu mutima, wenda no ku jisho, ariko bikamusigira ikimenyetso mu buzima.”
Papa Léon XIV yavuze ko ibyo byerekana ko muri Peru hari ishyaka rikomeye, ukwemera kutajegajega n’icyifuzo cyo guhabwa umugisha w’Imana binyuze mu muntu uyihagarariye, muri iki gihe akaba ari we.
Yagize ati “Byerekana ko hano hari ishyaka, ukwemera kutajegajega n’icyifuzo cyo guhabwa umugisha wa Nyagasani binyuze, muri iki gihe, ku mugaragu wayo Papa.”





Ibitekerezo 0