Ibi byatangajwe na Vatican kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 23 Ukwakira 2026, isobanura ko Papa Leo XIV atazitabira igikorwa cyari giteganyijwe ku wa 27 Ukwakira, cyo kwizihiza imyaka 40 ishize Papa Yohani Pawulo II ateguye umunsi mpuzamahanga w’amasengesho yo gusaba amahoro.

Papa Leo XIV, w’imyaka 71, yabazwe mu gatuza ku wa Kabiri w’icyumweru gishize, aho abaganga bamukuyemo igice cy’imwe mu bihaha bye, nyuma yo gusanga arwaye kanseri y’ibihaha.

Vatican yatangaje ko iki cyemezo cyo gusubika uruzinduko cyafashwe hashingiwe ku nama z’abaganga, kugira ngo Papa akomeze gukira neza no kwirinda ibikorwa bishobora kumunaniza.

Nubwo atazitabira icyo gikorwa imbonankubone, biteganyijwe ko azohereza ubutumwa ku bagiteguye, abayobozi b’amadini atandukanye ndetse n’abandi bazacyitabira.

Iki gikorwa kigamije gushimangira amahoro, ibiganiro n’ubwumvikane hagati y’abayoboke b’amadini atandukanye.

Papa Leo XIV yagaragaje ko akomeje kwifatanya n’abazitabira uwo muhango, anashimangira ko ibiganiro n’ibikorwa bigamije amahoro bikenewe cyane muri iki gihe Isi ihanganye n’amakimbirane atandukanye.

Uyu muhango uzaba wibutsa igikorwa cy’amateka cyabereye i Assisi mu 1986, ubwo Papa Yohani Pawulo II yahurizaga hamwe abayobozi b’amadini atandukanye kugira ngo basabire Isi amahoro.

Ku bijyanye n’ubuzima bwa Papa Leo XIV, Vatican yatangaje ko ibizamini byakozwe nyuma yo kubagwa byagaragaje ko kanseri yari mu gice kimwe cy’ibihaha, bityo akaba adakeneye ubundi buvuzi bwa kanseri.

Papa yasubiye i Vatican ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, nyuma yo kubagwa, ndetse yatangiye kongera kugaragara mu bikorwa bimwe na bimwe.

Icyakora, abaganga bakomeje kumugira inama yo kugabanya ingendo n’ibikorwa bisaba imbaraga nyinshi mu gihe akiri gukira.

Biteganyijwe ko Papa Leo XIV azagirira uruzinduko muri Amerika y’Epfo kuva ku wa 6 kugeza ku wa 17 Ugushyingo 2026, aho azasura Uruguay, Argentine na Peru.

Uru ruzinduko ruzaba rurimo ingendo nyinshi z’indege, ariko kuba ruzaba bizaterwa n’uko ubuzima bwe buzaba bwifashe n’inama z’abaganga.