Obama yabivugiye mu bikorwa byo kwiyamamaza byabereye muri Leta za Ohio na Michigan ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Ukwakira 2026, aho yari yagiye gushyigikira abakandida b’Ishyaka ry’Aba-Démocrates mu matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko ateganyijwe ku wa 3 Ugushyingo.
Uyu wahoze ayobora Amerika kuva mu 2009 kugeza mu 2017, yavuze ko ayo matora ari amahirwe akomeye ku Banyamerika yo kugabanya ububasha bwa Trump n’ubutegetsi bwe.
Yagize ati “Nyuma y’imyaka ibiri y’akaduruvayo, ubugome, ruswa n’ubushobozi buke mu miyoborere bitigeze bibaho mu bihe bya vuba, mufite amahirwe yo kuvuga ko ibihagije no kubihagarika.”
Obama yashimangiye ko ubutegetsi bwa Trump bwashyize imbere inyungu z’abantu ku giti cyabo aho kwita ku bibazo byugarije abaturage.
Yavuze ko Amerika itigeze igira Perezida ushyira imbere inyungu ze bwite nk’uko abibona kuri Trump, anashinja Ishyaka ry’Aba-Républicains gushyigikira imikorere irimo ruswa n’imiyoborere idahwitse.
Obama yanenze uko ubutegetsi bwa Trump bukomeje guhangana n’ibibazo by’ubukungu, avuga ko ibiciro by’ibicuruzwa byarushijeho kuzamuka.
Ati “Niba mwaratekerezaga ko ibintu byose byari bihenze mbere y’uko uriya muntu ajya ku butegetsi, ubu byarushijeho guhenda.”
Yagarutse kandi ku ntambara Amerika irwanamo na Iran, avuga ko ibyemezo bya Trump byatumye iki gihugu kirushaho kugira ijambo ku muhora wa Hormuz unyuramo igice kinini cya peteroli icuruzwa ku Isi.
Obama ntiyagarukiye aho, kuko yanenze n’uburyo Trump ari kuvugurura White House, cyane cyane imitako myinshi ya zahabu iri gushyirwamo.
Ku rundi ruhande, Trump wari mu bikorwa byo kwiyamamaza muri Leta ya Georgia, yashimangiye ko ubutegetsi bwe bwagejeje Amerika ku rwego rwiza mu bukungu, avuga ko igihugu kiri mu bihe byiza cyane.
Yemeye ko ibiciro bya peteroli byazamutse, ariko avuga ko ari ikibazo cy’igihe gito kandi ko bizasubira hasi.
Trump yanashimangiye ko politiki ye yo gushyiraho imisoro ku bicuruzwa bituruka mu mahanga iri kwinjiriza Amerika amafaranga menshi.
Aya magambo ya Obama aje mu gihe Amerika yitegura amatora yo ku wa 3 Ugushyingo 2026, azagena ishyaka rizagenzura imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko, bikaba bizagira uruhare rukomeye mu buryo Trump azashyira mu bikorwa gahunda ze mu myaka ibiri isigaye ya manda ye.






Ibitekerezo 0