Aya makuru yamenyekanye nyuma y’imyaka isaga ibiri uru ruzinduko rubaye, ubwo umuryango witwa Hatzlacha wasabaga guhabwa amakuru arwerekeye, ushingiye ku burenganzira abaturage bafite bwo kumenya ibijyanye n’imikorere y’inzego za Leta.

Ikinyamakuru Haaretz cyo muri Israel cyatangaje ku wa 26 Ugushyingo 2026 ko Roi Herzog yari umwe mu bantu 36 bari bagize itsinda ryaherekeje Perezida Herzog mu Rwanda, aho yari aje kwifatanya n’Abanyarwanda mu bikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Amakuru y’uko umuhungu wa Perezida yari muri iryo tsinda ntiyigeze atangazwa n’ibiro by’Umukuru w’Igihugu, haba mbere y’uruzinduko cyangwa nyuma yarwo.

Haaretz yagaragaje ko Perezida Herzog yishyuye ku giti cye amadolari ya Amerika 600 y’ikiguzi cy’itike y’indege y’umuhungu we.

Mu gusobanura impamvu yajyanye n’umuhungu we mu Rwanda, Perezida Herzog yavuze ko yari amaze igihe kirekire akora imirimo ya gisirikare mu Ntara ya Gaza, nk’umwe mu basirikare b’ingabo z’inkeragutabara za Israel.

Herzog yagaragaje ko urwo ruzinduko rwari umwanya mwiza wo kuba ari kumwe n’umuhungu we, nyuma y’igihe kirekire bari bamaze batabonana uko babyifuzaga.

Nubwo Perezida Herzog yishyuye itike y’umuhungu we, iki kibazo cyakuruye impaka zijyanye no gukorera mu mucyo kw’ibiro by’Umukuru w’Igihugu, by’umwihariko ku bijyanye no guherekezwa n’abo mu muryango we mu ngendo z’akazi.

Perezida Isaac Herzog yageze mu Rwanda mu gitondo cyo ku wa 7 Mata 2024, ku butumire bwa Perezida Paul Kagame, kugira ngo yifatanye n’Abanyarwanda mu Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yari umwe mu bakuru b’ibihugu n’abandi banyacyubahiro baturutse mu bice bitandukanye by’Isi, bitabiriye umuhango wo gutangiza ibikorwa byo Kwibuka.

Uru ruzinduko kandi rwari urwa mbere umuyobozi mukuru wa Israel agiriye ku Mugabane wa Afurika kuva intambara yo mu Ntara ya Gaza yubura mu Ukwakira 2023.

Uretse kwifatanya n’Abanyarwanda mu Kwibuka, Perezida Herzog yifashishije urwo ruzinduko mu biganiro bya dipolomasi bigamije gushakira umuti ikibazo cy’Abanya-Israel bari bafashwe bugwate n’umutwe wa Hamas.

Mu bayobozi yabonanye na bo i Kigali harimo Perezida Paul Kagame, Bill Clinton wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Charles Michel wari Perezida w’Inama y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Icyakora, nyuma y’imyaka isaga ibiri uru ruzinduko rubaye, amakuru y’uko Herzog yari aherekejwe n’umuhungu we yongeye kubyutsa ikibazo cy’uburyo ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Israel bitangariza abaturage amakuru ajyanye n’ingendo z’akazi Perezida agirira mu mahanga.