Muri Kanama 2026, ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho y’iyi nyubako isaduka mu gihe yari icyubakwa, bimwe mu bice byayo bigwa hasi. Hafashwe icyemezo cyo guhagarika ibikorwa byo kuyubaka.
Isuzuma ryagaragaje ko mu kubaka iyi nyubako, isima itavanzwe neza kandi ko ibyuma byayubakishijwe bitujuje ibipimo byagenewe inyubako nini, ku buryo byatangiye kwigonda, ari yo mpamvu yatangiye gusenyuka.
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, yatangarije RBA ko laboratwari yagaragaje ko byashobokaga ko ibice bimwe by’iyi nyubako byari gusenywa, hagasigara bike.
Ntirenganya yasobanuye ko isuzuma tekiniki ryagaragaje ko bitashoboka ko ibice bike na byo byasigara, hafatwa icyemezo cyo kuyisenya yose.
Ati “Byombi rero bimaze kuboneka, byagaragaje ko bidashoboka, ikintu cyonyine gishoboka ari uko iyi nyubako yavaho burundu, bakazongera gusaba uruhushya bundi bushya rwo kongera kubaka.”
Nyir’iyi nyubako, Twahirwa Theoneste, yatangaje ko yari gutwara arenga miliyoni 800 Frw ubwo yari kuba yuzuye. Yavuze ko ari igihombo gikomeye ariko ko yagitewe na rwiyemezamirimo.
Ati “Tubara agaciro k’iyi nzu kugira ngo izabe yuzuye, twabaraga miliyoni 800 Frw kuzamura. Icyo twasaba ku bantu bakora, bakwiye kujya baha agaciro amafaranga y’abaturage. Niba umuntu yakwishyuye amafaranga, akaguha ibikoresho, ukamuha ikintu gikomeye gifite ireme.”
Yakomeje ati “Unarebye ubona ko ari ikosa ry’abatekinisiye ryabayeho. Ntabwo ari uko ibikoresho byabuze.”
Ntirenganya yasabye abaturage kujya bubaka baha akazi abanyamwuga bari mu rugaga rw'abubatsi, kuko ari bo babazwa amakosa agaragara mu mishinga bagizemo uruhare.





Ibitekerezo 0