Aba baturage bo mu Murenge wa Shyira, Akagari ka Shaki mu Mudugudu wa Kiyovu, babigarutseho ku wa 17 Werurwe 2025, ubwo hatangizwaga ibikorwa by’inzego z’umutekano byo gufasha abaturage mu mibereho myiza n’iterambere.
Ibi bikorwa by’inzego zishinzwe umutekano bifite insanganyamatsiko igira iti “ubufatanye bw’abaturage n’inzego z’umutekano mu kwizihiza Kwibohora31 n’imyaka 25 y’imikoranire na Polisi y’u Rwanda.”
Ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba byatangirijwe mu Murenge wa Shyira, bitangizwa na Minisitiri w’Umutekano Dr. Vincent Biruta.
Abaturage baganiriye na IGIHE bavuze ko banejejwe no kwegerezwa irerero rijyanye n’igihe, kuko abana babo bari basanzwe bajya mu ngo mbonezamikurire.
Nyirahabimana Vestine ati “Tunejejwe no kuba twegerejwe ECD igezweho, abana bacu bari basanzwe barererwa mu ngo. Ubu bazaba bafite abarimu babyigiye n’andi mahirwe.”
Uwamahoro Espérance ufite abana barindwi ati “Abana bacu bagorwaga no kubona irerero rijyanye n’igihe, kuko byasabaga ibilometero byinshi ngo bagere ku murenge. Iri rije rikenewe kuko abana bacu bagiye kujijuka bave ku kwigira mu ngo z’abaturage.”
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, yasabye ababyeyi bo muri uyu murenge kuzohereza abana bakitabira iri rerero, ntirizabe igikorwa remezo cyubatswe ngo kibure abakigana kandi cyubakiwe korohereza abana kwiga.
Minisitiri w’Umutekano, Dr. Vincent Biruta, yavuze ko iyo nyubako itegurira abana kujijuka no kurwanya imirire mibi, ku buryo bakura mu buryo bw’ubwenge n’ubw’umubiri.
Ati “Mwitegure kuyikoresha, abana bacu bakazayiboneramo ibyagenwe. Iyi gahunda twiteze ko izasiga impinduka nziza ku muturage wa hano no ku gihugu.”
Yabibukije kandi ko iterambere ridashoboka mu gihe nya mutekano waba uhari, agaragaza ko nubwo hari inzego ziwushinzwe n’abaturage bagomba gushyiraho akano mu kuwubungabunga.
Iri rerero biteganyijwe ko rigomba kuzura mu mezi abiri. Mu bindi bikorwa biteganyijwe muri ibi bikorwa by’inzego z’umutekano, harimo iby’ubuvuzi, kubungabunga ibidukikije, koroza no kubakira imiryango itishoboye.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!