Ibi byabaye ku mugoroba wa tariki 19 ushyira 20 Ukwakira 2026, mu Murenge wa Jenda, Akagari ka Rega aho ibyumba by’amashuri bibiri ku Rwunge rw’Amashuri rwa Karebaca byasambutse.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho myiza, Simpenzwe Pascal yabwiye IGIHE ko ikibazo cy’abasenyewe n’imvura yiganjemo umuyaga bakimenye ndetse bari gushaka ibisubizo.

Ati “Nibyo koko imiryango 19 yasenyewe n’ibiza, kuri ubu icumbikiwe n’abaturanyi mu gihe tukiri gushaka igisubizo kirambye, ibyumba by’amashuri bibiri byasambutse ntabwo byahagaritse amasomo kuko abayigiragamo babaye bashyizwe mu yandi mashuri, kugira ngo bakomezanye na bagenzi babo.”

Visi Meya Simpenzwe yavuze ko uyu muyaga wari ufite imbaraga zidasanzwe, kuko nk’igisenge cy’ibyumba by’ishuri cyari gikomeye. Ari naho yahereye asaba abaturage ku rushaho gukomeza ibisenge ku nzu zabo.

Inzu zasenywe n’ibiza 18 ni izo mu Murenge wa Jenda mu gihe indi imwe ari iyo mu Murenge wa Kabatwa.

Imibare itangwa na Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA) igaragaza ko no mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Busoro imvura yiganjemo umuyaga mwinshi yakambuye inzu z’abaturage eshatu.