Yabigarutseho ku wa 14 Ugushyingo 2026, ubwo yatangaga amahugurwa ku barwanashyaka bo mu turere twa Rubavu na Rutsiro. Yibanze ku mategeko n’imyitwarire bigenga abarwanashyaka, gukoresha neza imbuga nkoranyambaga, ndetse no kurwanya ubusinzi n’ibiyobyabwenge.

Mukabunani yavuze ko kuba PS Imberakuri ari ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bitaribuza kugira uruhare mu kubaka igihugu no gusigasira ibyagezweho.

Ati “Nubwo turi ishya ritavuga rumwe n’ubutegetsi ariko turi ishyaka rigamije kubaka umusanzu wacu rero ugomba kugaragara imbaraga zacu tukazitanga tugasigasira ibyo twagezeho. Mu kurwanya ubusinzi n’ibiyobyabwenge twaganiriye ububi bwabyo, aho bituruka, ingaruka bigira ku buzima bw’umuntu, ko umunyarwanda dukeneye ubu ni Umunyarwanda muzima haba ku mubiri no mu mitekerereze…tuvuga ko umusanzu wacu ni ngombwa kugira ngo turwanye icyo kibazo cy’ubusinzi n’ibiyobyabwenge kuko ntabwo dukeneye umuntu n’umwe wakwitwara nabi kubera ubusinzi, akarwara cyangwa akanadindira kubera ubusinzi n’ibiyobyabwenge.”

Yasobanuye ko aya mahugurwa yari agamije no kwibutsa abarwanashyaka amategeko bagenderaho n’imyitwarire ikwiye kubaranga.

Ati “Mu barwanashyaka tuba dufite tuba tugira ngo tubibutse amategeko dushingiraho, imyitwarire tugomba kugenderaho nk’Abarwanashyaka ba PS Imberakuri kandi tukamenya itegeko ritugenga.”

Yasabye urubyiruko kudapfa kwemera ibyo rubona ku mbuga nkoranyambaga

Depite Mukabunani yagaragaje ko abarwanashyaka, cyane cyane urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga, bakwiye gushishoza no gusesengura amakuru bahasangaga mbere yo kuyemera.

Yavuze ko abazikoresha baba bafite intego zitandukanye, zirimo gushaka ababakurikirana kugira ngo babone amafaranga, ndetse n’inyungu za politiki.

Ati “Dufite abarwanashyaka b’urubyiruko cyane cyane bakoresha imbuga nkoranyambaga ko badakweriye kumira bunguri ibyo babona, ibyo bumva bivugwa, ko bagomba gusesengura bakamenya ko hari abantu baza ku mbuga nkoranyambaga bafite inyungu zitandukanye bashaka ababareba kugira ngo babone amaramuko, abashaka izindi nyungu za politiki bagira ngo basebye igihugu cyacu, hari byinshi mbese abantu bagenderaho. Twagira ngo rero babanze bashishoze bamenye ko ibivugwa byose ku mbuga nkoranyambaga byose biba atari ukuri.”

Yabasabye kandi kutagarukira ku kumenya ko amakuru ari ibinyoma, ahubwo bakagira uruhare mu kuyanyomoza, cyane cyane ayerekeye u Rwanda, bagaragaza ukuri bashingiye ku byo bibonera.

Ati “Nyuma y’ibyo kandi nibamara kubona cyane cyane ibivuga ku gihugu cyacu bagire uruhare mu kubinyomoza bagaragaze ukuri kubera ko bo bahari bareba uko igihugu kimeze, uko gitera imbere hanyuma babinyomoze. Ubwo twabagaragarizaga ko abarwanashyaka ba PS Imberakuri uruhare rwacu mu kubaka igihugu rugomba kugaragara, no guhashya uwo ari we wese waza agisenya, akivuga nabi cyangwa ashaka ubundi buryo bwose yagisebya.”

Depite Mukabunani yavuze ko biteze ko abahawe amahugurwa bazageza ibyo bize ku bandi, barimo abarwanashyaka ba PS Imberakuri n’abaturanyi babo, kugira ngo bafatanye kurandura ibibazo baganiriyeho.

Title: Ntabwo dukeneye umuntu warwara cyangwa akadindira kubera ubusinzi n’ibiyobyabwenge – Depite Mukabunani

Mu barwanashyaka tuba dufite tuba tugira ngo tubibutse amategeko dushingiraho, imyitwarire tugomba kugenderaho nk’Abarwanashyaka ba PS Imberakuri kandi tukamenya itegeko ritugenga.

Dufite abarwanashyaka b’urubyiruko cyane cyane bakoresha imbuga nkoranyambaga ko badakweriye kumira bunguri ibyo babona, ibyo bumva bivugwa, ko bagomba gusesengura bakamenya ko hari abantu baza ku mbuga nkoranyambaga bafite inyungu zitandukanye bashaka ababareba kugira ngo babone amaramuko, abashaka izindi nyungu za politiki bagira ngo basebye igihugu cyacu, hari byinshi mbese abantu bagenderaho. Twagira ngo rero babanze bashishoze bamenye ko ibivugwa byose ku mbuga nkoranyambaga byose biba atari ukuri.

Nyuma y’ibyo kandi nibamara kubona cyane cyane ibivuga ku gihugu cyacu bagire uruhare mu kubinyomoza bagaragaze ukuri kubera ko bo bahari bareba uko igihugu kimeze, uko gitera imbere hanyuma babinyomoze. Ubwo twabagaragarizaga ko abarwanashyaka ba PS Imberakuri uruhare rwacu mu kubaka igihugu rugomba kugaragara, no guhashya uwo ari we wese waza agisenya, akivuga nabi cyangwa ashaka ubundi buryo bwose yagisebya.

Nubwo turi ishya ritavuga rumwe n’ubutegetsi ariko turi ishyaka rigamije kubaka umusanzu wacu rero ugomba kugaragara imbaraga zacu tukazitanga tugasigasira ibyo twagezeho. Mu kurwanya ubusinzi n’ibiyobyabwenge twaganiriye ububi bwabyo, aho bituruka, ingaruka bigira ku buzima bw’umuntu, ko umunyarwanda dukeneye ubu ni Umunyarwanda muzima haba ku mubiri no mu mitekerereze…tuvuga ko umusanzu wacu ni ngombwa kugira ngo turwanye icyo kibazo cy’ubusinzi n’ibiyobyabwenge kuko ntabwo dukeneye umuntu n’umwe wakwitwara nabi kubera ubusinzi, akarwara cyangwa akanadindira kubera ubusinzi n’ibiyobyabwenge.

Yavuze ko biteze ko aba barwanashyaka bazahugura abandi baba abo muri iri shyaka n’abandi baturanyi babo ku buryo ibibazo baganiriyeho bizaranduka burundu.