Ibi yabivuze mu kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru ku wa 15 Ugushyingo 2026, mu gihe abaguzi n’abacuruzi bakomeje kugaragaza ko ibiciro by’ibiribwa byazamutse bigatuma bamwe bagabanya ibyo bagura, abandi bakabura abakiliya.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare igaragaza ko mu Ukwakira 2026, ibiciro mu mijyi byazamutseho 19,5% ugereranyije n’Ukwakira 2025. Muri Nzeri 2026. Izamuka ryari kuri 17,2%.
Nibwo bwa mbere ibiciro byari bizamutse bikagera kuri uru rwego mu myaka itatu ishize kuko ikigero cyo hejuru cyane cyaherukaga cyari icyo muri Nzeri 2023 ubwo byari byageze kuri 18,4%.
Minisitiri Habimana yavuze ko nubwo ibyo biteye inkeke gusa igikomeye ari uko u Rwanda rutari rwagera aho abaturage babura ibyo kurya mu gihugu.
Ibi biterwa n’uko ibikomoka ku buhinzi bigihari mu bice bitandukanye by’igihugu ahubwo ikibazo ari uko hari bamwe bakomeje kugorwa no kubibona nkuko bari basanzwe babibona kubera ubushobozi buke ndetse n’abari basanzwe babibona, bakabibona byabahenze.
Ati “Mu ngamba dufite nk’igihugu ni ugukora ibishoboka byose kugira ngo ibyo dukeneye byose dukomeze kubibona.”
Minisitiri Habimana yavuze ko nta muturuge ukwiriye kugira impugenge kubera izamuka ry’ibiciro ku masoko bitewe n’ingamba zitandukanye Leta yafashe.
Ati “Nta muturage ukwiriye kugira impugenge igihe yaba afite rwose ikibazo gikomeye atabasha kubona ibimutunga, uwo byabaho inzego zacu ziba ziteguye kumufasha. Kandi hirya no hino bari kubikurikirana ku buryo tubona ko nta kibazo.”
“Hari ingamba zitandukanye Leta iba yarafashe kugira ngo yitegure ibihe nk’ibi kuko iriya ntambara imaze iminsi, hari ibijyanye na El Nino by’uko izuba n’imvura bizaba byinshi.”
Yavuze ko icyo Leta ishyize imbere ari ugukora ibishoboka byose kugira ngo umuturuge atazigera abura ibyo akeneye.
Agaragaza ko mu gihe ibiciro bya peteroli byazamukaga ku isoko mpuzamahanga, Leta yakoze ibishoboka byose mu kuyigura ihenze ariko ntigere ku muturage ihenze.
Ibyo niko byagenze ku bindi bitandukanye birimo nk’ifumbire, imiti ndetse no kutazamura ibiciro by’ubwikorezi kuko bizamutse byatuma ibiciro ku masoko bitumbagira.
Minisitiri Habimana asanga ibiciro byarazamutse cyane ariko iyo Leta idashyiramo nkunganire byari kwiyongera cyane kurushaho.
Ati “Ntabwo byazamutse cyane nk’uko byari kuzamuka iyo Leta iba itafashe ziriya ngamba zo gushyira nkunganire ku bwikorezi na peteroli kugira ngo abaturage babibone bitabahenze.”
Imibare yo mu Ukwakira 2026 igaragaza ko ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byazamutseho 22,4%, iby’amafunguro n’icumbi bizamukaho 20,6%, naho iby’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongeraho 14,2%, ugereranyije n’Ukwakira 2025.






Ibitekerezo 0