Trump yabigarutseho kuri uyu wa Kane, tariki 19 Ugushyingo 2026, mu kiganiro yagiranye na Fox News, aho yemeye ku mugaragaro ko Amerika ikora ibikorwa by’ubutasi mu Bushinwa, ndetse avuga ko ibikora neza kurusha uko u Bushinwa bubikora.

Yagize ati “Batubwira ko badutata, ariko natwe turabatata. Ntekereza ko tubarusha gukora ubutasi nubwo ntashobora kubabwira ibyo dukora n’uburyo tubikora.”

Trump yashimangiye ko ibikorwa by’ubutasi hagati y’ibihugu byombi bidakwiye gufatwa nk’ikintu gitangaje, kuko buri gihugu kiba gishaka amakuru ku kindi.

Yagize ati “Dukora ubutasi ku Bushinwa, na bwo bukabukora kuri twe. Ntabwo ushobora kubusaba guhagarika ibyo bikorwa. None se kuki bwo bwansaba kubihagarika?”

Yongeyeho ko adashobora gutangaza amakuru arambuye ku bikorwa by’ubutasi Amerika ikorera mu Bushinwa.

Aya magambo aje mu gihe Trump ari mu ruzinduko mu Bushinwa, aho biteganyijwe ko agirana ibiganiro na Perezida Xi Jinping, akaba yaravuze ko guhura kwabo ari ikintu cyiza ku mubano w’ibihugu byombi.

Trump yanagarutse ku bibazo biherutse kuvugwa kuri Jensen Huang, wahoze ayobora sosiyete y’ikoranabuhanga ya Nvidia, nyuma y’amakuru yagiye hanze avuga ko yagiranye umubano wihariye n’abagore batandukanye, barimo umushoramari w’Umushinwa witwa Alice Huang.

Yavuze ko atigeze aganira kuri icyo kibazo na Xi Jinping mu buryo burambuye, nubwo ashobora kuba yarakivuzeho gato.

Trump yashimye Huang nk’umuntu ufite ubwenge budasanzwe, avuga ko Amerika ikwiye kurengera abanyabwenge bayo.

Yagize ati “Iyo dufite abantu b’abahanga nka Jensen, ntidukwiye guhita tubacira urubanza kubera ibyo bakoze. Tugomba kubitaho.”

Trump yatanze urugero rwa Elon Musk, washinze SpaceX, avuga ko yamufashije cyane muri manda ye ya mbere ubwo yari mu bibazo, ashimangira ko Amerika igomba gushyigikira abantu bafite impano zidasanzwe mu ikoranabuhanga.