Ikigo cya Nigeria gishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge, NDLEA, cyatangaje ko uwo mukinnyi ari Greene Da’monte Khiree, ufite imyaka 28, ukomoka muri Leta ya Georgia muri Amerika.

Iki kigo cyavuze ko yari avuye muri Thailand, anyuze muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, mbere yo kugera muri Nigeria.

NDLEA yatangaje uyu mugabo yavuze ko yakinaga basketball nk’uwabigize umwuga muri Thailand, akaba yari yasuye Nigeria kugira ngo ashake abo bafatanya mu guteza imbere umwuga we.

Ntaragira icyo atangariza mu ruhame ku byo akekwaho.

NDLEA yavuze ko isuzuma rya telefoni ye ryagaragaje ko yari azi iby’ubwo bucuruzi bw’ibiyobyabwenge kandi abufitemo uruhare.

Mu itangazo ryasohotse ku Cyumweru, iki kigo cyavuze ko yafashwe ku wa Gatatu, nyuma y’uko abakozi b’ikibuga cy’indege bamubonye asize amavalisi abiri yari yohereje mu mizigo, agerageza kugenda yitwaje gusa igikapu yari yajyanye mu ndege.

Ayo mavalisi yombi yari yanditseho amazina ye. NDLEA yavuze ko yarimo udupaki 32 tw’urumogi, rufite imbaraga nyinshi.

Iki kigo cyongeyeho ko muri ayo mavalisi habonetse n’agakoresho kifashishwa mu gukurikirana aho ikintu giherereye.

Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wa Basketball, FIBA, rifite ku rutonde umukinnyi witwa Damonte Greene, uheruka kugaragara mu irushanwa rya Phuket Elite Cup muri Thailand, ku wa 26 Nzeri.

Loni ivuga ko Nigeria, yahoze ifatwa cyane nk’inzira inyuzwamo ibiyobyabwenge, ikomeje no kuba igihugu bikorerwamo, bikoreshwamo kandi bigakwirakwizwamo.

Ibikorwa bya NDLEA biheruka kuvumbura laboratwari nyinshi zikora methamphetamine ku rugero runini. Byateye impungenge ku mikoranire y’abakora ibiyobyabwenge muri Nigeria n’udutsiko two muri Mexique dushaka kubikora no kubyohereza hanze.

Muri Nzeri, iki kigo cyatangaje ko cyasenye laboratwari ikora ibyo biyobyabwenge, kigafata Umunyamexique ukekwaho kuyobora ubucuruzi bwabyo, wavugwagaho kugerageza guhunga Nigeria anyuze i Lagos.

Methamphetamine, izwi nka meth, ni ikiyobyabwenge gikorerwa muri laboratwari, kibata cyane abagikoresha, gishobora gutera uburwayi bukomeye bwo mu mutwe, indwara z’umutima cyangwa stroke.

Nk’uko byatangajwe n’iki kigo gishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge, muri Kanama, umuntu uzwi ku mbuga nkoranyambaga ukekwaho gukorana n’urusobe mpuzamahanga rw’abacuruza ibiyobyabwenge yarafashwe, nyuma y’uko inzego z’ubuyobozi zifashe cocaine ifite agaciro ka miliyoni hafi 28 z’amadolari, yari igenewe u Bwongereza.