Iki gitero cyagabwe mu Mudugudu wa Binnari ku wa Gatanu, tariki ya 23 Ukwakira 2026, nyuma ya saa sita.

Mu itangazo yashyize ahagaragara ku wa Gatandatu, Polisi yavuze ko cyagabwe n’itsinda rinini ry’abitwaje intwaro.

Amnesty International yasobanuye ko nubwo Polisi yari yabanje kwemeza ko hapfuye abantu 10, ku wa Gatandatu habonetse indi mirambo, bituma umubare w’abishwe ugera nibura kuri 40.

Polisi yatangaje ko abagabye igitero binjiye muri uwo mudugudu barasa amasasu menshi, banasahura ibiribwa mu maduka.

Mu Majyaruguru ya Nigeria hamaze igihe hagaragara ubwiyongere bw’ibitero by’udutsiko tw’abagizi ba nabi bafite intwaro zikomeye.

Utwo dutsiko tugaba ibitero mu midugudu, tugashimuta abaturage tugasaba amafaranga kugira ngo tubarekure, tukaniba amatungo.

Abitwaje intwaro bishe abantu 40