Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na RBA, nyuma y’uko Umujyi wa Kigali utangaje ko inyubako 10 z’ubucuruzi zigiye gufungwa by’agateganyo kubera kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda inkongi.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 4 Ugushyingo 2026, Umujyi wa Kigali wagaragaje ko izi nyubako zizafungwa guhera ku wa Gatanu, tariki ya 6 Ugushyingo 2026, saa moya z’umugoroba, kugira ngo abazikoreramo babanze bashyire mu bikorwa ingamba zisabwa zo gukumira inkongi.

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe hagamijwe kureba uko amabwiriza yo gukumira inkongi yubahirizwa mu nyubako zitandukanye z’ubucuruzi.

Ntirenganya yasobanuye ko muri ubwo bugenzuzi hagaragaye ibibazo birimo ibikoresho byo kuzimya umuriro bishaje, ibitaboneka aho bikenewe ndetse n’abatagira gahunda ihoraho yo kugenzura niba ibikoresho byo kwirinda inkongi bikora neza.

Ati “Hari aho usanga kizimyamwoto zarashaje, batarazisimbuje cyangwa se ugasanga hari ibindi bintu byo kwirinda inkongi birimo umucanga ugomba kuba uri muri parikingi bidahari.”

Yongeyeho ko hari inyubako basanzemo ibibazo bijyanye n’ibikoresho byifashishwa mu kuzimya umuriro, birimo n’ibitembo byagenewe gutanga amazi igihe habaye inkongi.

Yagaragaje ko kutagira ibyo bikoresho cyangwa kuba bidakora neza bishobora gutuma inkongi ikwirakwira mu buryo bwihuse, ikangiza imitungo ndetse igashyira ubuzima bw’abantu mu kaga.

Ntirenganya yavuze ko ikindi kibazo cyagaragaye mu bugenzuzi ari icy’abacuruzi bashyira ibicuruzwa mu nzira zagenewe kunyuramo abantu, zizwi nka corridors, kandi bitemewe.

Yasobanuye ko izo nzira zigomba guhora zifunguye kugira ngo abantu babone aho banyura igihe habaye inkongi cyangwa ikindi kibazo gisaba ko basohoka mu nyubako byihuse.

Yagaragaje ko gucururiza muri izo nzira bishobora gutuma abantu babura aho banyura bahunga inkongi, bikongera ibyago byo gukomereka cyangwa kuhasiga ubuzima.

Ntirenganya yashimangiye ko icyemezo cyo gufunga izi nyubako kitagamije kubangamira ubucuruzi, ahubwo ko kigamije kurengera ubuzima bw’abazikoreramo n’abazigana, ndetse no gukumira igihombo gishobora guterwa n’inkongi.

Ati “Mu byukuri izi ni ingamba zigamije kurengera ubuzima bw’abantu kubera ko iyo inkongi ibaye umuntu rwose ashobora gupfa, arimo aragerageza kuzimya cyangwa se igusanze ahantu ikaba yagufungira ku buryo utabasha gusohoka mu nzu.”

Yasabye abacuruzi n’abafite inyubako z’ubucuruzi gushyira imbaraga mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda inkongi, kugira ngo barusheho gucunga umutekano w’abantu n’imitungo yabo.

Yabibukije kandi akamaro ko gufata ubwishingizi bw’imitungo yabo, kuko bushobora kubafasha kugabanya ingaruka z’igihombo baterwa n’inkongi z’umuriro.

Mu nyubako 10 ziteganyijwe gufungwa by’agateganyo harimo Catchup Building i Gisementi, Agakiriro ka Gatenga, Agakiriro ka Gahanga, Rwanda Foam Showroom i Gikondo, KAL Plaza i Gikondo na N&B Plaza i Kigarama.

Izindi ni Eden Tower, Matheus House, Ntaganzwa House na Ndaru Arcade, zose ziherereye mu Karere ka Nyarugenge.

Umujyi wa Kigali wagaragaje ko izi nyubako zigomba kubanza gushyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda inkongi z’umuriro, mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abazikoreramo n’abazigana.