Perezida Paul Kagame yatangaje ko uruzinduko rwe muri Cambodge ari intangiriro mu rugendo rugamije gushimangira ubufatanye n’ubucuti hagati y’ibihugu byombi, bihuriye ku bushake bwo kwagura ubukungu no kwihutisha iterambere binyuze mu ishoramari.
Yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku bayobozi ba Cambodge, barimo Umwami Norodom Sihamoni, Perezida wa Sena, Perezida w’Umutwe w’Abadepite na Minisitiri w’Intebe, mu ruzinduko rwakazi yagiriye muri iki gihugu.
Perezida Kagame yashimiye Umwami wa Cambodge ku butumire yamuhaye n’uburyo abaturage b’iki gihugu bakiriye neza abayobozi b’u Rwanda.
Yashimangiye ko u Rwanda rwishimiye gukorana na Cambodge, agaragaza ko ibiganiro byabaye muri uru ruzinduko byerekanye ko ibihugu byombi bifite intego zegeranye.
Ati “U Rwanda rwishimiye cyane gukorana na Cambodge. Dushingiye ku biganiro byatanze umusaruro twagiranye uyu munsi, biragaragara ko ibyo twifuza kugeraho bihura cyane.”
Perezida Kagame yavuze ko kimwe mu byo ibihugu byombi bishyize imbere ari ukwagura inzego z’ingenzi mu ubukungu bwabyo no gukurura ishoramari rifasha kwihutisha iterambere.
Ati “Twembi dushishikajwe no gutuma ubukungu bwacu bushingira ku nzego zitandukanye no kwihutisha iterambere binyuze mu ishoramari.”
Yanashimye urugendo rwa Cambodge mu kwiyubaka n’iterambere, avuga ko u Rwanda rwiteguye gukomeza kwigira ku bunararibonye bwayo.
Ati “Nongeye kuboneraho kubashimira urugendo rw’impinduka zitangaje igihugu cyanyu cyanyuzemo. Cambodge yahindutse rimwe mu masoko yaguka ku muvuduko munini muri aka karere, kandi twiteguye gukomeza kwigira ku bunararibonye bwanyu.”
Perezida Kagame yagaragaje ko uru ruzinduko ruzagira uruhare mu kurushaho gutuma ibihugu byombi birushaho gufatanya.
Ati “Uru ruzinduko ni intangiriro y’intambwe nshya izashimangira ubufatanye bwacu n’ubucuti.”
Mu bikorwa byaranze uru ruzinduko, ku wa 13 Ugushyingo 2026, Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe wa Cambodge, Hun Manet, bakurikiranye isinywa ry’amasezerano atatu y’ubufatanye.
Harimo amasezerano hagati y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB, n’Urwego rushinzwe Iterambere muri Cambodge, Council for the Development of Cambodia, CDC. Agamije gushimangira imikoranire y’izo nzego mu guteza imbere ishoramari.
Ibihugu byombi byanasinye amasezerano y’ubufatanye mu bukerarugendo n’ayerekeye serivisi z’ubwikorezi bwo mu kirere, ashyiraho urwego rw’imikoranire mu bijyanye n’ingendo zo mu kirere hagati yabyo.
Perezida Kagame yanagiranye ibiganiro na Perezida w’Umutwe w’Abadepite wa Cambodge, Khuon Sudary. Byibanze ku gushimangira umubano w’ibihugu byombi, ubufatanye bw’inteko zishinga amategeko no gusangizanya ubunararibonye.
Bagarutse kandi ku guteza imbere uburinganire bw’abagore n’abagabo, aho u Rwanda ruza ku isonga ku Isi mu kugira umubare munini w’abagore mu Nteko Ishinga Amategeko.
Mu gitondo cyo ku wa 13 Ugushyingo, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriwe n’Umwami Norodom Sihamoni mu Ngoro y’Ubwami i Phnom Penh, mu muhango w’icyubahiro wakurikiwe n’ibiganiro.
Banasuye Urwibutso rw’Ubwigenge bwa Cambodge n’urwibutso rwa Norodom Sihanouk, wahoze ari Umwami w’icyo gihugu, wagize uruhare rukomeye mu kubona ubwigenge bwacyo mu 1953.
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze muri Cambodge ku wa 12 Ugushyingo 2026. Uretse uruzinduko rwa Leta, Perezida Kagame azanitabira Inama ya 20 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF, izabera i Phnom Penh.









Ibitekerezo 0