Uyu murambo wabonetse ku wa Mbere, tariki ya 26 Ukwakira 2026, mu Mudugudu w’Agatonde, Akagari ka Mutenderi.
Bamwe mu baturage bo muri ako gace bavuze ko umurambo wari warangiritse, bakeka ko nyakwigendera ashobora kuba yari amaze hafi icyumweru apfuye.
Inzego z’ibanze n’iz’umutekano zahise zigera aho umurambo wabonetse, zitangira gukurikirana ibyabaye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mutenderi, Mugabo Daniel, yabwiye IGIHE ko umuryango wa nyakwigendera utaramenyekana. Yasobanuye ko benshi mu baturage bo muri uwo murenge babajijwe bavuze ko batamuzi.
Ati “RIB yemeje ko ubwo batamenye amakuru y’uwo muntu, hakomeza gushakishwa abo mu muryango we. Ni umuntu utarengeje imyaka 30, umurambo we wabonetse RIB ikomeza iperereza kugira ngo hashakishwe abamwishe n’umuryango we.’’





Ibitekerezo 0