Umuyobozi w’uwo mujyi, Zohran Mamdani, yavuze ko abantu batandatu bapfiriye aho impanuka yabereye, abandi babiri bapfira kwa muganga. Mu bapfuye harimo abakozi babiri bakoraga imirimo y’ubwubatsi.

Yagize ati “Uyu wabaye umugoroba n’igitondo by’akababaro gakomeye ku mujyi wacu.” Yavuze kandi ko yasuye bamwe mu bakomerekeye bari mu bitaro.

Urwego rushinzwe kuzimya inkongi no gutabara, FDNY, rwatangaje ko mu bakomeretse harimo bane barembye cyane, batanu bakomeretse bikomeye n’abandi icumi bafite ibikomere byoroheje.

BBC yatangaje ko ibikorwa byo gushakisha no gutabara abakiri munsi y’inkuta zasenyutse bigikomeye ku wa 12 Ugushyingo, ku muhanda wa Flatbush Avenue.

Abakora ibikorwa by’ubutabazi barenga 250 bitabajwe, bakoresha indege nto zitagira abapilote, imbwa zatojwe gushakisha abantu n’ibikoresho byo gukata no gukuraho ibikuta byasenyutse.

Umuyobozi wa FDNY, Lillian Bonsignore, yavuze ko ibyo bikorwa birimo akaga gakomeye. Abatabazi bateganyaga ko bishobora kumara iminsi myinshi.

Umugore utwite yakuwe munsi y’ibikuta byasenyutse ari muzima ku wa Gatatu. Umugabo we yashimiye abamurokoye, agaragaza ibyishimo byo kongera kumubona.

Inyubako yaguye yari ituwe kandi yegeranye n’ahakorerwaga imirimo yo gucukura hategurirwa ubwubatsi. Amakuru yatangajwe na CBS News agaragaza ko aho hateganyijwe inyubako y’amagorofa icyenda, irimo amacumbi 64 n’iduka ry’ibiribwa.

Icyakora, ntiharamenyekana niba iyo mirimo ifitanye isano no kugwa kw’inyubako. Inzego zibishinzwe zatangiye iperereza ku cyateye impanuka no ku miterere inyubako yari ifite mbere yo kugwa.

Umushinjacyaha wa Brooklyn, Eric Gonzalez, yavuze ko barimo gusuzuma niba hari ibikorwa binyuranyije n’amategeko byagize uruhare muri aya makuba.

Imiyoboro y’amazi yaho yafunzwe kugira ngo yorohereze abatabazi, bigira ingaruka ku nyubako zigera ku 100. Imvura n’inkuba byari biteganyijwe byashoboraga kubangamira ubutabazi.

Mamdani yashimiye abaturage bihutiye gutabara, avuga ko n’abakozi b’ubwubatsi bari barokotse bahise bafasha gukura abandi munsi y’inkuta  zasenyutse.