Netanyahu yatanze iki cyifuzo mu gihe Eisenkot akomeje ibiganiro byo gushyiraho Guverinoma nshya, nyuma y’amatora yabaye ku wa 27 Ukwakira 2026, akarangira nta ruhande rubonye imyanya ihagije mu Nteko Ishinga Amategeko yarwemerera gushyiraho Guverinoma rwonyine.

Netanyahu yasabye Eisenkot ko amashyaka yabo yakwishyira hamwe agashyiraho Guverinoma y’ubumwe, bakemeranya gusimburana ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe, Eisenkot akaba ari we ubanza kuyiyobora.

Iki cyifuzo kigaragaza igitutu Netanyahu, umaze igihe kirekire ku butegetsi kurusha abandi bayoboye Guverinoma ya Israel, akomeje gushyirwaho mu gihe Eisenkot agenda abona amashyaka amushyigikiye.

Eisenkot yahawe na Perezida wa Israel inshingano zo kugerageza gushyiraho Guverinoma nshya, nyuma y’uko ibyavuye mu matora bitagaragaje uruhande rufite ubwiganze busesuye.

Muri iki cyumweru, Eisenkot yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’amashyaka abiri, ashobora kumufasha kubona ubwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko.

Mu itangazo Netanyahu yasohoye, yavuze ko ari we ukwiye kuyobora Guverinoma ya Israel, ariko ko urebye uburemere bw’ibibazo bibangamiye ukubaho kw’iki gihugu n’uko hashobora gushyirwaho Guverinoma idafite ubushobozi bwo guhangana na byo, inshingano ze nk’umuyobozi zimusaba gushyira ibindi byose ku ruhande.

Umuvugizi w’ishyaka Yashar rya Eisenkot ntiyahise agira icyo atangaza kuri iki cyifuzo cya Netanyahu.

Amahirwe Netanyahu yari afite yo kuguma ku butegetsi yaragabanutse

Eisenkot wahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Israel, ni we wari wahanganye bikomeye na Netanyahu mu matora aheruka, ahagarariye ihuriro ry’amashyaka yari agamije kumukura ku butegetsi.

Nubwo nta n’umwe muri aba bagabo bombi wabonye imyanya ihagije yo kugira ubwiganze busesuye mu Nteko Ishinga Amategeko, ihuriro ry’amashyaka ashyigikiye Netanyahu, ashingiye ku mahame y’idini no gukunda igihugu by’ikirenga, ryatakaje ubwiganze ryari rifite.

Abadepite 67 bagaragaje ko bashyigikiye ko Eisenkot ahabwa inshingano zo gushyiraho Guverinoma nshya, mu gihe 46 ari bo bashyigikiye ko Netanyahu ari we ubanza guhabwa ayo mahirwe.

Abasesenguzi bagaragaza ko Eisenkot, afite amahitamo atatu mu gushyiraho Guverinoma nshya.

Ashobora gushyiraho Guverinoma idafite ubwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko, ariko igashyigikirwa n’amashyaka y’Abarabu atayigizemo abayoboke, kwifatanya n’amashyaka y’Abayahudi bagendera ku mahame akomeye y’idini cyangwa gushyiraho Guverinoma y’ubumwe afatanyije na Netanyahu.

Nubwo mu bihe byashize Eisenkot yagiye agaragaza ko adashyigikiye amahitamo abiri ya mbere, abayobozi b’amashyaka y’Abarabu bamushyigikiye, bashaka ko ahabwa amahirwe yo kubanza kugerageza gushyiraho Guverinoma.

Eisenkot afite kugeza ku wa 6 Ukuboza 2026 ngo abe yashyizeho Guverinoma nshya ya Israel, ariko afite uburenganzira bwo gusaba kongererwa igihe kitarenze iminsi 14.

Gadi Eisenkot akomeje guhangana na Netanyahu nyuma y’uko bombi batabashije kubona ubwiganze mu matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko