Hagati aho, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yasabye Perezida w'u Burusiya, Vladimir Putin kugabanya ibikorwa bya gisirikare by’u Burusiya mu Burayi, mu gihe Ukraine yo ivuga ko u Burusiya buri gutegura ibindi bitero bikomeye.

Amwe mu makuru ari kuvugwa cyane hirya no hino ku Isi kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2026 harimo:

Netanyahu yavuze ko nta muyobozi wa Hamas uzabacika

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yatangaje ko nta muyobozi n’umwe w’umutwe wa Hamas uzacika Israel. Ni nyuma y’ibitero byagabwe muri Gaza bigahitana abantu nibura 10, nk’uko abashinzwe ubuvuzi muri ako gace babitangaje.

Mu bahitanywe n’ibyo bitero harimo Khaled Abu Nada, wari umwe mu bagize biro politiki ya Hamas akaba na Minisitiri wungirije w’Uburezi. Abaye umuyobozi wa gatatu wo mu nzego nkuru za Hamas wishwe kuva ku wa Kabiri.

Netanyahu yavuze ko Israel itazigera yorohera abayobozi ba Hamas, nubwo hashize umwaka impande zombi zemeranyije guhagarika imirwano.

Umuyobozi wa Hamas, Khalil al-Hayya, yavuze ko batazakomeza kwihanganira ibitero bya Israel, ndetse ko bagiye kuganira n’indi mitwe y’Abanye-Palestine ku buryo bazabisubiza. Yanashinje Akanama k’Amahoro kashyizweho na Donald Trump kudafata ingamba zo guhagarika ibyo bitero.

Hamas, Khalil al-Hayya uyobora Hamasa yavuze ko batazakomeza kurebera Israel idahwema kubagabaho ibitero

RDC: Vital Kamerhe akomeje kutavugwaho rumwe mu ishyaka rye

Umuyobozi w’ishyaka Union pour la Nation Congolaise (UNC), Vital Kamerhe, akomeje kutavuga rumwe na bamwe mu bayobozi b’ishyaka rye nyuma y’amagambo aherutse gutangaza anenga uburyo Guverinoma ya RDC icunga intambara yo mu Burasirazuba bw’icyo gihugu n’umutungo wa Leta.

Jeune Afrique yatangaje ko Kamerhe yavuye i Kinshasa yerekeza i Paris mu Bufaransa, mu gihe amagambo ye akomeje gutera urwikekwe mu bantu ba hafi ba Perezida Félix Tshisekedi, bamwe bakabona ko ari uburyo bwo gushyira igitutu ku butegetsi.

Mu banenze Kamerhe harimo Minisitiri Molendo Sakombi n’abadepite Jean-Baudouin Mayo Mambeke na Michel Moto. Ubuyobozi bwa UNC bwahamagaje abatavuga rumwe na Kamerhe kugira ngo basobanure impamvu bahisemo kumunenga mu ruhame.

Umunyamabanga Mukuru wa UNC, Billy Kambale, yavuze ko Kamerhe agishyigikiye Perezida Tshisekedi, ndetse ko ishyaka rye rikiri mu ihuriro ry’amashyaka ari ku butegetsi, Union Sacrée de la Nation.

Trump yasabye Putin kugabanya ibikorwa bya gisirikare mu Burayi

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko mu biganiro aherutse kugirana na Perezida Vladimir Putin mu Bushinwa, yamusabye kugabanya ibikorwa bya gisirikare by’u Burusiya ku mugabane w’u Burayi, kugira ngo byorohereze ibiganiro bigamije kurangiza intambara yo muri Ukraine.

Trump yavuze ko abona Putin yifuza kugera ku masezerano y’amahoro, ariko ko urwango avuga ko ruri hagati ye na Perezida Volodymyr Zelenskyy rukomeje kubera imbogamizi ibiganiro.

Yanagaragaje ko yifuza ko Putin yitabira Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize G20 izabera muri Leta ya Florida ku wa 14 n’uwa 15 Ukuboza 2026. Ibiro bya Perezida w’u Burusiya byatangaje ko nta cyemezo kirafatwa ku bijyanye no kuyitabira.

Ibitero karundura kuri Ukraine

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yatangaje ko igihugu cye gifite amakuru agaragaza ko u Burusiya buri gutegura ibitero bikomeye bushobora kugaba kuri Ukraine mu minsi iri imbere.

Yasabye abaturage kutirengagiza impuruza ziburira abantu ko hari ibitero bya misile bishobora kugabwa, anavuga ko Ukraine izakomeza gusubiza ibitero by’u Burusiya. Ni ubwa kabiri muri iki cyumweru atanze umuburo nk’uwo.

Kuva muri Nzeri 2026, u Burusiya bwakajije ibitero kuri Kyiv n’indi mijyi ya Ukraine. Ibitero biheruka kugabwa kuri Kyiv byakomerekeje abantu barindwi, byangiza inzu y’ubucuruzi n’izindi nyubako.

Amerika ishaka ko Venezuela na Iraq biva muri OPEC

Amakuru yatangajwe na Reuters, iyakesha abantu 10 bafite amakuru kuri iyi dosiye, agaragaza ko ubutegetsi bwa Donald Trump bwagerageje kumvisha Venezuela na Iraq ko byava mu Muryango w’Ibihugu bicukura bikanoherezanya peteroli mu Mahanga (OPEC).

Amerika yashakaga ko ibyo bihugu byongera umusaruro wa peteroli n’ishoramari muri urwo rwego, ihangayikishijwe n’uko amabwiriza ya OPEC agena ingano ya peteroli buri gihugu cyemerewe gucukura ashobora kubibera imbogamizi.

Igikomangoma cya Arabie Saoudite, Mohammed bin Salman, cyagize uruhare mu kumvisha ubutegetsi bwa Trump kureka gushyira igitutu kuri Venezuela. Muri Iraq ho, Minisiteri ishinzwe Peteroli yumvishije Minisitiri w’Intebe ko igihugu cyaguma muri OPEC, ahubwo kigasaba kongererwa ingano ya peteroli cyemerewe gucukura.

OPEC yashinzwe mu 1960, ubu igizwe n’ibihugu 11. Kuva mu 2019, ibihugu bine birimo Qatar, Ecuador, Angola na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu byatangaje ko biyivuyemo.

Amerika irashaka kwambura OPEC amaboko