Ni nyuma y’itangazo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya RDC yasohoye ku wa 16 Ugushyingo 2026, ivuga ko ubwumvikane bwagezweho mu nama yabereye i Phnom Penh muri Cambodge bwatumye Mushikiwabo atemererwa manda ya gatatu, ahubwo akongerwa amezi 12 yo kuyobora OIF mu gihe cy’inzibacyuho.

RDC yavuze ko muri ayo mezi, Mushikiwabo azaba ashinzwe gusa gufasha mu kuvugurura amategeko agenga amatora y’Umunyamabanga Mukuru wa OIF.

Mu butumwa yanyujije kuri X, Nduhungirehe yavuze ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, wari witabiriye ibiganiro by’abakuru b’ibihugu byabereye mu muhezo, akwiye kwirinda kubeshya abaturage.

Yagize ati “Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, witabiriye ibiganiro by’abakuru b’ibihugu bya Francophonie byabereye mu muhezo, yagombye nibura kwirinda kubeshya abaturage.”

Nduhungirehe yavuze ko amagambo ya RDC agaragaza ko Mushikiwabo yagumishijwe ku mwanya mu buryo bw’inzibacyuho, kugira ngo akurikirane gusa imirimo ya buri munsi no kuvugurura amategeko agenga amatora, ari amakuru y’ibinyoma.

Yasobanuye ko ayo magambo atigeze agaragara mu bwumvikane bwagezweho, ahubwo ko ari uburyo RDC yashatse kugoreka ibyemejwe.

Uyu muyobozi yavuze ko umushinga w’ubwumvikane watanzwe bwa mbere n’u Rwanda, uganirwaho bigizwemo uruhare na Perezida ba Sénégal, Togo na Bénin, mbere yo gushyikirizwa Perezida Félix Tshisekedi wa RDC, na we aza kuwemera bigoranye.

Nduhungirehe yavuze ko mu by’ukuri Perezida Tshisekedi yashakaga ko habaho igihe gito cy’inzibacyuho kitayobowe na Mushikiwabo, ahubwo imirimo ya buri munsi ya OIF n’ivugururwa ry’amategeko y’amatora bigakorwa n’Umuyobozi ushinzwe imiyoborere y’uyu muryango.

Yashimangiye ko ibyo bitigeze byemerwa.

Ati “Manda ya Louise Mushikiwabo, izageza ku wa 31 Ukuboza 2027, ni manda yuzuye, imuha ububasha bwose bwo gukora imirimo ye, aho kuvugurura amategeko agenga amatora ari imwe mu ntego zayo z’ingenzi.”

Nduhungirehe yavuze ko RDC yiyitiriye icyemezo cy’u Rwanda

Mu itangazo ryayo, RDC yavuze ko amatora azaba nyuma y’icyo gihe azemererwamo abakandida bose, barimo abari basanzwe bahatanira uwo mwanya n’abazatangwa n’ibindi bihugu binyamuryango, uretse u Rwanda.

Nduhungirehe yasobanuye ko kuba u Rwanda rutazatanga umukandida uzasimbura Mushikiwabo atari icyemezo RDC, ahubwo ko ari rwo rwabyiyemeje mu cyifuzo cyarwo cy’ubwumvikane.

Yagize ati “Ni u Rwanda rwiyemeje mu cyifuzo cyarwo ko rutazatanga umukandida uzasimbura Louise Mushikiwabo, nk’uko bisanzwe bikorwa mu miryango mpuzamahanga. RDC rero ntikwiye kugerageza kwiyitirira icyo cyemezo.”

Ibi bibaye nyuma y’uko RDC yari yaragaragaje ko idashyigikiye ko Mushikiwabo ahabwa manda ya gatatu, ahubwo igashyigikira ko habaho impinduka mu buyobozi bwa OIF.

Nubwo izo mpaka zabaye, abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bitabiriye inama ya OIF bemeje ko Mushikiwabo akomeza kuyobora uyu muryango kugeza ku wa 31 Ukuboza 2027, mu gihe hazaba hanononsorwa amategeko agenga amatora y’ubuyobozi bushya.

Mushikiwabo yatangiye kuyobora OIF mu 2019, nyuma yo gutorerwa uwo mwanya mu 2018, aza kongererwa manda ya kabiri mu 2022.