Nduhungirehe yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Marc Perelman wa France 24, ubwo yabazwaga ku bihano Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikomeje gufatira u Rwanda, zirushinja kutubahiriza amasezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington.
Yavuze ko biteye agahinda kubona ubutegetsi bwa Trump, bwagize uruhare rukomeye mu kugera kuri ayo masezerano, ari na bwo bukomeje kugaragaza kubogama mu ishyirwa mu bikorwa ryayo.
Ati “Birababaje kuko ubutegetsi bwa Amerika na Perezida Trump bagize uruhare mu kugera ku masezerano y’amateka ya Washington agamije amahoro n'iterambere. Ni amasezerano arambuye kurusha ayandi yose yigeze agerageza gukemura iki kibazo mu burasirazuba bwa RDC.”
Yakomeje agira ati “Ikibabaje ni uko ubwo butegetsi bwa Amerika bukomeje kugaragaza kubogama mu ishyirwa mu bikorwa ry'ayo masezerano. Wavuze ibihano bikomeje gufatirwa uruhande rumwe, mu gihe Amerika ubwayo yemera ko RDC nta cyo yakoze mu gusenya umutwe wa FDLR w'abajenosideri.”
Nduhungirehe yavuze ko uko kubogama kwatangiye guteza impungenge no muri Amerika, aho bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko batangiye gusaba ubutegetsi bwa Trump gushyira mu gaciro mu buryo bukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano ya Washington.
Yagaragaje ko bamwe mu bagize Sena ya Amerika bari baherutse kwandikira ubutegetsi bwa Trump babusaba kutabogama, kuko intego nyamukuru ikwiye kuba iyo kugarura amahoro arambye mu karere.
Minisitiri Nduhungirehe yanenze kandi uburyo Erik Prince, washinze ikigo cy'abacanshuro cya Blackwater, akomeje gukorana n'ubutegetsi bwa Kinshasa mu bikorwa bya gisirikare, nyamara Amerika ntimufatire ibihano.
Ibi yabivuze ubwo Marc Perelman yamubazaga niba kuba Erik Prince afitanye umubano wa hafi n'ubutegetsi bwa Trump bishobora kuba biri mu bituma Amerika ibogama ku ruhande rwa RDC.
Nduhungirehe yavuze ko ibikorwa bya Prince bigaragaza ukwivuguruza gukomeye kwa Washington, kuko ku ruhande rumwe ishyigikira amasezerano y'amahoro, ku rundi ikirengagiza Umunyamerika ufasha RDC gukomeza intambara.
Ati “Ibi na byo ni ukwivuguruza. Ni gute wagira amasezerano y'amateka nk'aya Washington, hanyuma umuturage wa Amerika witwa Erik Prince agategura ibikorwa by'abacanshuro, agasinyana amasezerano na Kinshasa yo kuzana izindi drone no kongera imirwano n'imibabaro ku rugamba?”
Yakomeje agira ati “Erik Prince nta bihano yafatiwe, akomeje gukora ibikorwa bye mu bwisanzure kandi Washington irabizi.”
Nduhungirehe yavuze ko mu gihe Amerika yaba ishaka koko amahoro arambye mu karere, ikwiye gukurikirana no kubaza inshingano impande zose zigira uruhare mu gukomeza umutekano muke, aho guhana uruhande rumwe.
Yagaragaje ko imitwe irimo FDLR na Wazalendo ikomeje ibikorwa bibangamira amahoro, nyamara ibikorwa byayo bidahabwa uburemere bukwiye.
Ati “Niba ubutegetsi bwa Amerika bushishikajwe koko n'amahoro arambye mu karere, bukwiye kubaza inshingano abo bose bagira uruhare mu kubangamira amahoro n'ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano ya Washington.”
Yashimangiye ko u Rwanda rwiteguye gukomeza gushyira mu bikorwa inshingano zarwo ziteganywa n'aya masezerano, ariko ko n'izindi mpande zigomba gukora ibyo zasabwe.
Ubwo umunyamakuru wa France 24 yamubazaga ku birego by'uko u Rwanda rutarakuraho ingamba z’ubwirinzi, Nduhungirehe yamusubije ko na FDLR itaramburwa intwaro cyangwa ngo isenywe, kandi ko amasezerano ya Washington areba impande zombi.
Ati “Nk'uko wabibonye, amasezerano ya Washington ni amasezerano hagati y'impande ebyiri. Buri ruhande rugomba gukora ibyo rusabwa. Ni gute abantu bahora bavuga u Rwanda gusa, ntibabaze Kinshasa inshingano zayo?”
Amasezerano y'amahoro ya Washington agamije gukemura amakimbirane amaze igihe hagati y'u Rwanda na RDC, arimo ikibazo cy'umutekano mu burasirazuba bwa Congo n'icy'umutwe wa FDLR, urimo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
U Rwanda rushimangira ko kurandura burundu FDLR ari ingenzi mu gukemura ibibazo by'umutekano warwo, kandi ko kubigeraho bisaba ko impande zose zubahiriza ibyo ziyemeje mu masezerano y'amahoro.





Ibitekerezo 0