Nduhungirehe yabigarutseho mu butumwa yashyize kuri X ku wa 15 Ugushyingo 2026, asubiza Bizimana wari wanditse ko Mushikiwabo ahawe manda ya gatatu ku buyobozi bw’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), byaba ari “ugushyingura” uwo muryango.
Nduhungirehe yibukije ko Inama Nyobozi y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yari iyobowe na Bizimana, yateraniye i Addis Abeba ku wa 28 na 29 Nyakanga 2026, ikemeza gushyigikira kandidatire eshatu z’Abanyafurika ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa OIF.
Yagaragaje ko muri abo bakandida harimo n’Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo.
Ati “Ndashaka kwibutsa ko Inama Nyobozi y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, iyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Édouard Bizimana, yemeje mu nama yayo yo ku wa 28 na 29 Nyakanga 2026 i Addis Abeba, icyemezo gishyigikira kandidatire eshatu z’Abanyafurika ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa Francophonie, zirimo n’iya Louise Mushikiwabo w’u Rwanda.”
Nduhungirehe yasobanuye ko iyo nama yasabye ibihugu byose bigize AU, binabarizwa muri OIF, gushyigikira uwo byifuza muri abo bakandida batatu.
Ni ho yahereye anenga Bizimana, avuga ko nyuma y’amezi atageze kuri ane ayoboye iyo nama, yahindukiye akibasira umukandida w’u Rwanda, amwima uburenganzira bwo kongera kwiyamamaza.
Ati “None, nyuma y’amezi atageze kuri ane iyo nama yayoboye ibaye, uwo Minisitiri Édouard Bizimana yongeye kugaba igitero gikomeye ku mukandida w’u Rwanda, amwima uburenganzira bwo kongera guhatanira umwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa Francophonie.”
Yanenze imiyoborere ya AU muri iki gihe
Mu butumwa bwe, Nduhungirehe yanenze muri rusange uburyo Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe uyobowe muri iki gihe u Burundi bufite ubuyobozi bwawo busimburanwaho.
Yavuze ko uyu muryango utigeze ugira ibihe bibi nk’ibyo urimo muri ubu buyobozi, asaba inzego zawo kugira icyo zikora.
Ati “Hari igihe inzego ziyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe zizagomba guhagarika ubu bushobozi buke bwamaze gushinga imizi mu nzego n’akajagari gakabije kari mu buyobozi bw’umuryango wacu.”
Louise Mushikiwabo ari guhatanira manda ya gatatu ku buyobozi bwa OIF, mu matora ateganyijwe ku wa 16 Ugushyingo 2026 i Phnom Penh muri Cambodge.
Kandidatire ye ishyigikiwe n’u Rwanda, ariko yarwanyijwe na RDC, Perezida wayo Félix Tshisekedi akangisha kuvana igihugu cye muri uyu muryango Mushikiwabo yongeye gutorwa.







Ibitekerezo 0