Mushikiwabo yabigarutseho asubiza umunyamakuru wa TV5MONDE wamubajije uko yakiriye ubusabe bwa Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, bwo kumukura mu bakandida bahatanira kuyobora OIF.
Ati “Icyo nzi ni uko ndi umukandida kugeza ku iherezo, ariko kandi ni icyemezo cy’u Rwanda, ni u Rwanda rwonyine.”
Abajijwe niba abona ubwo busabe nk’ibikorwa byo kwivanga mu mikorere, Mushikiwabo yasubije ko bigaragara, ariko ko hakenewe kumenya uburyo abantu babyitwaramo.
Ati “Biragaragara, biragaragara, ariko umuntu agomba kumenya uko yitwara muri uko kwivanga.”
Ni nyuma y’uko Jeune Afrique ku wa 13 Ugushyingo 2026, yanditse inkuru ivuga ko Perezida Macron yandikiye Perezida Paul Kagame amusaba gukura kandidatire ya Mushikiwabo mu matora, kugira ngo ibihugu byumvikane ku mukandida umwe uzayobora uyu muryango.
Mushikiwabo, umaze kuyobora manda ebyiri ku buyobozi bwa OIF, ashaka gutorerwa iya gatatu mu matora ateganyijwe ku wa 16 Ugushyingo 2026, mu Nama ya 20 ya Francophonie ibera i Phnom Penh muri Cambodge.
Minisitiri Nduhungire yemeje ko Macron yoherereje Perezida Kagame ubutumwa mu ijoro ryo ku wa 12 rishyira ku wa 13 Ugushyingo, amusaba gukuramo kandidatire ya Mushikiwabo ku bw’inyungu za OIF.
RDC yatangaje ko iteganya gukuramo umukandida wayo muri aya matora, mu gihe n’ibindi bihugu byaba bikuyemo abakandida bayo.
Ibi byaba bivuze ko Dacian Cioloș, wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Romania, ari we ibihugu byategekwa guhurizaho bikamwemeza nk’umukandida wumvikanyweho.
Iki cyifuzo cyasobanuwe nk’uburyo bwo kwirinda amatora ashobora kurushaho guteza amacakubiri muri uyu muryango, cyane ko RDC yari yaragaragaje ko ishobora kuwuvamo Mushikiwabo yongeye gutorwa.
U Rwanda rwashimangiye ko ari rwo rufata icyemezo
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, na we yemeje ko u Bufaransa bwatanze ubwo busabe, ariko ashimangira ko nta gihugu gifite uburenganzira bwo gutegeka ikindi uwo kigomba gutanga cyangwa gukura mu matora.
Mu kiganiro yagiranye na RBA, yavuze ko kuba igihugu gifite ubushobozi bukomeye mu bukungu cyangwa uruhare runini muri Francophonie bitagiha uburenganzira bwo gufatira ibindi byemezo.
Ati “Byarabaye ariko ntabwo bikurikije amategeko ya Francophonie. U Rwanda ntabwo ari igihugu gihabwa amategeko n’ikindi gihugu, uko cyaba gikize kose. Nta gihugu gishobora kwiha uburenganzira bwo kubwira igihugu cyatanze umukandida ngo kivanemo umukandida wacyo kuko ni uburenganzira bw’u Rwanda, ni uburenganzira bw’ibihugu byose 53 uko bigize Francophonie.”
Nduhungirehe yasobanuye ko igikwiye ari ugushaka ubwumvikane hagati y’ibihugu, bwabura hagakoreshwa amatora.
Ati “Rero ikigomba gukorwa ni uko tugomba gushaka ubwumvikane, ni ko amategeko avuga kandi ubu abakandida basigaye ari batatu, nibidashoboka tuzajya mu matora ariko rero iyo ni Francophonie ya kera aho igihugu kimwe cyumvaga ko aricyo gishobora gufata ibyemezo, iyo Francophonie yaragiye.”
Amategeko ya OIF yavuguruwe mu 2022 ateganya ko habanza gushakwa ubwumvikane ku muntu uyobora uyu muryango. Iyo butabonetse, hakorwa amatora y’ibanga, umukandida ubonye amajwi menshi kurusha abandi akaba ari we utsinda.
Umunyamabanga Mukuru atorwa kuri manda y’imyaka ine. Aya mategeko ntashyiraho umubare ntarengwa wa manda ashobora gukora, ahubwo ateganya ko zishobora kongerwa binyuze mu matora.





Ibitekerezo 0