Ni icyemezo cyatangajwe ku wa 19 Ugushyingo 2026.

Ascoma Rwanda ni ishami ry’ikigo Ascoma, gifite ibikorwa by’ubuhuza mu bwishingizi mu bihugu bitandukanye bya Afurika, kikaba kibarizwa muri Chedid Capital Group.

Ndakaza Shema Arthur afite ubunararibonye bw’imyaka hafi 10 mu nzego zitandukanye zirimo ubwishingizi, amabanki, ubukerarugendo n’amahoteli ndetse n’ubwubatsi.

Mu rugendo rwe rw’akazi, yakoze imirimo ijyanye no guteza imbere ubucuruzi, gusuzuma no kwemeza ibyago bishobora kwishingirwa, ndetse no gucunga umubano n’abakiliya bakomeye.

Mbere yo kwinjira muri Ascoma Rwanda mu 2024, Ndakaza yari yarayoboye ibigo birimo Victoria Group Holdings Ltd na Jupiter General Dealers Ltd.

Yanakoze imirimo itandukanye y’ubuyobozi mu bigo by’ubwishingizi bikorera mu Rwanda, birimo Global Risk Advisors Ltd, OLEA Cuzo Insurance Brokers Rwanda, Old Mutual Insurance Rwanda Plc, Prime Insurance Limited na Eden Care Medical.

Mu 2024, ubwo yajyaga muri Ascoma Rwanda, yahawe inshingano zo kuyobora ibikorwa byo gusuzuma ibyago byishingirwa no gukurikirana ibirego by’abishingiwe basaba indishyi.

Yari ashinzwe kandi guhuza gahunda mpuzamahanga z’ubwishingizi, akorana n’ibigo bikomeye birimo Ascoma International, Chedid Insurance Brokers, Marsh, Aon na Minet Kenya.

Ndakaza Shema Arthur afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’ubuyobozi bw’ubucuruzi (Bachelor of Business Administration), yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda.

Afite kandi impamyabushobozi zihariye mu bijyanye n’ubwishingizi yahawe n’ikigo Chartered Insurance Institute cyo mu Bwongereza.

Mu nshingano nshya yahawe, Ndakaza azibanda ku kuyobora ingamba z’iterambere rya Ascoma Rwanda, kwagura ibikorwa by’ubuhuza mu bwishingizi no kongera ubushobozi bw’ikigo mu kubyaza inyungu ibikorwa byacyo.

Azanashinzwe guteza imbere imikorere yubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga urwego rw’ubwishingizi mu Rwanda, no gutuma ikigo gikomeza kugira inyungu zirambye.

Izi nshingano azihawe mu gihe urwego rw’ubwishingizi mu Rwanda rukomeje gutera imbere, aho ibigo birukoreramo bisabwa kurushaho kunoza serivisi no kwagura ibikorwa kugira ngo ubwishingizi bugere ku bantu benshi.