Ubutumwa bwe bw’ishimwe bwatanzwe ku wa Mbere, tariki ya 16 Ugushyingo 2026, binyuze kuri Oria Kije Vande Weghe, ushinzwe itumanaho akaba n’Umuvugizi w’Umunyamabanga Mukuru wa OIF.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, Oria yavuze ko Mushikiwabo yamutumye kugeza ku Banyarwanda ijambo ry’ishimwe kubera uburyo bamubaye hafi muri icyo gihe.
Yagize ati “Abachou! Umuchou mukuru arantumye nk’umuvugizi we. Ngo kuva Phnom Penh arabashimira cyaneeee ko mwamushyigikiye bitarabaho.”
Ubu butumwa bwaherekejwe n’amashusho y’amasegonda 23 agaragaza Mushikiwabo ubwo yari muri iyi nama.
Ubutumwa bwa Oria bwakiriwe neza n’abatandukanye, barimo Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana, wagaragaje ko bishimiye iyo nkuru.
Gatabazi Jean Marie Vianney na we yashimiye Mushikiwabo, avuga ko Abanyarwanda bamushyigikiye kuko yari ahagaze ku byo yemera.
Yagize ati “Urakoze Oria, Umutubwirire uti ‘Uhinga mu kwe ntasigana, rero twikoreraga, kandi turashima uburyo yahagaze mu ngamba jusqu'au bout. Merci infiniment SE @LMushikiwabo #TuriKumwe Imana ikomeze ikuturindire @OIFrancophonie’.”
Ibi bije nyuma y’Inama ya 20 ya OIF yabereye muri Cambodge, aho abayobozi b’ibihugu binyamuryango baganiriye ku hazaza h’ubuyobozi bw’uyu muryango, by’umwihariko ku matora y’Umunyamabanga Mukuru.
Muri iyo nama, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yari yagaragaje ko idashyigikiye ko Mushikiwabo ahabwa manda ya gatatu, isaba ko habaho impinduka mu buyobozi bwa OIF.
Nyuma y’impaka, abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bemeranyije kongerera Mushikiwabo amezi 12 ku manda ye, kugira ngo habanze hanononsorwe amategeko agenga amatora y’Umunyamabanga Mukuru.
Biteganyijwe ko amatora mashya azaba mu 2027.
Mushikiwabo yatangiye kuyobora OIF mu 2019, nyuma yo gutorerwa uwo mwanya mu 2018, aza kongererwa manda ya kabiri mu 2022.





Ibitekerezo 0