Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo ku wa 30 Ukwakira2026, ku isaha ishyira saa 17h00, mu Murenge wa Cyuve, Akagari ka Cyanya ho mu Mudugudu wa Mubuga.

Iyi mpanuka yabaye ubwo imodoka yo mu bwoko  bw’ivatiri yavaga i Musanze yerekeza mu Karere ka Burera yagongaga umusaza w’imyaka 60 agahita yitaba Imana.

Ubwo iyi mpanuka yarimo ikurikiranwa n’inzego z’umutekano hamanutse ikamyo yananiwe kuringaniza umuvuduko, igonga abantu ndetse ihita igongana n'indi kamyo na yari ivuye i Musanze.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze w’umusigire, Munyaneza Jean Maurice yahamirije IGIHE aya makuru avuga ko abakomeretse bahise bajyanwa kwa muganga.

Ati “Hamaze kumenyekana batandatu bayiburiyemo ubuzima mu gihe abandi 12 bakomeretse, ndetse bahise bajyanwa mu bitaro bya Ruhengeri kwitabwaho”

Meya Munyaneza yavuze ko ubuyobozi bwihanganishije imiryango yabuze ababo, ndetse barakomeza kuyiba hafi no gukurikiranira hafi ubuzima bw’abayikomerekeyemo.