Iri koranabuhanga ryashyizweho mu rwego rwo korohereza Abanyarwanda kubona amakuru bakeneye, aho bazajya babasha kubaza ibibazo mu buryo bw'amajwi, bakabona ibisubizo bitabaye ngombwa ko bakoresha telefone zigezweho zizwi nka ‘smartphones’.
Kugira ngo umuntu akoreshe iyi serivisi, asabwa guhamagara 845, akabaza ikibazo ashaka, Miss Baza ikakimusubiza.
Iri koranabuhanga rikora ku buryo iyo umuntu ahamagaye 845 akavuga ikibazo cye, amagambo yavuze ahindurwa inyandiko, ubundi ikoranabuhanga ry'ubwenge buhangano rya Gemini rikifashishwa mu gutegura igisubizo ahabwa.
Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Monzer Ali, yavuze ko batangije iri koranabuhanga mu rwego rwo gushyigikira gahunda y'u Rwanda yo guteza imbere ikoreshwa ry'ubwenge buhangano mu nzego zitandukanye.
Ati “U Rwanda rwatangiye kwitegura uburyo rwabyaza umusaruro ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano mbere, ni yo mpamvu natwe twashatse gushyiraho itafari ryacu dufasha mu kuriteza imbere. Iri koranabuhanga rya Miss Baza rizagira uruhare muri urwo rugendo kuko riroroshye kurikoresha ku buryo n’umukecuru ashobora kurikoresha.”
Monzer Ali yasobanuye ko nubwo iri koranabuhanga ryatangiye gukoreshwa, hakiri ibyo kunoza kugira ngo rirusheho gutanga serivisi nziza.
Yavuze ko MTN Rwanda yiteguye gukomeza kongera ubushobozi bwa Miss Baza no gukosora amakosa ashobora kugaragara mu mikorere yayo.
Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yashimangiye ko iri koranabuhanga rikwiye gushyira imbere gutanga amakuru yizewe, kugira ngo ridatanga ibisubizo bishobora kuyobya abarigana.
Ati “Miss Baza ikwiriye kuzajya itanga ibisubizo by’ukuri, igihe idafite igisubizo cy’ukuri cyangwa itakizi na byo ikabivuga.”
Minisitiri Ingabire yasabye MTN Rwanda gushyiraho ibiciro bidahanitse, kugira ngo iyi serivisi izabashe kugera ku bantu benshi.
Yanashimangiye ko hakwiye gushyirwa imbere umutekano w'amakuru bwite y'abazajya bakoresha iri koranabuhanga, kugira ngo barikoreshe bizeye ko amakuru yabo arinzwe.
Iri koranabuhanga rimuritswe mu gihe Guverinoma y'u Rwanda iherutse gushyiraho Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga ry'Ubwenge Buhangano, kigamije kwihutisha iterambere ry'iri koranabuhanga, guteza imbere guhanga udushya no kuribyaza umusaruro mu iterambere ry'ubukungu bw'igihugu.
MTN Rwanda yatangaje ko kuva Miss Baza yatangira gukoreshwa, imaze kwifashishwa mu kubaza ibibazo birenga ibihumbi 500, ibintu iyi sosiyete igaragaza nk'ikimenyetso cy'uko abantu batangiye kwitabira iyi serivisi.









Ibitekerezo 0