Yabitangaje ku ku wa 17 Ukwakira 2026, ubwo yitabiraga umuhango wo gusoza amasomo y’abanyeshuri bo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Misiri.

Ati “Navuze ko Itegeko Nshinga rya Misiri ritazakorwaho. Iki ni ikibazo cyamaze gukemuka burundu kandi ntikigibwaho impaka.”

Sisi ufite imyaka 71, ari kuyobora manda y’imyaka itandatu nyuma yo kongera gutorerwa kuyobora iki gihugu mu Ukuboza 2023.

Ivugururwa ry’Itegeko Nshinga ryemejwe muri referandumu yo mu 2019 ryongereye manda ya Perezida iva ku myaka ine igera kuri itandatu. Ryanemereye Sisi kwiyamamariza manda ya gatatu, bimuha inzira yo kuguma ku butegetsi kugeza mu 2030.

Sisi wahoze mu gisirikare yageze ku butegetsi mu 2013, ahiritse Mohamed Mursi wari Perezida wa mbere wa Misiri watowe mu buryo bwa demokarasi. Ibyo byakurikiye imyigaragambyo yitabiriwe n’abantu benshi bamagana ubutegetsi bwa Mursi.

Perezida wa Misiri,  Abdel Fattah al-Sisi yahamije ko adateze guhindura Itegeko Nshinga, bityo azava ku butegetsi mu 2030