Yavuze ko yirengera byimazeyo amakosa yabaye mu gukopera mu kizamini gikorwa buri mwaka cyo kwinjira muri kaminuza, kizwi nka Suneung, cyabaye ku wa Kane.
Hashize icyumweru uwagize amanota ya mbere mu kizamini cya Leta cy’ibaruramari ry’imisoro yemeye ko yakoresheje kamera nto cyane, telefoni igendanwa n’ibikoresho by’ubwenge buhangano.
Ibyo byatumye abayobozi bihutira gufata ingamba zo gutahura ibikoresho bishobora guhishwa, zirimo kohereza ubutumwa bw’intabaza kuri buri telefoni igendanwa mu gihugu.
Ikizamini cya Suneung gishobora kumara amasaha icyenda, kandi kigira uruhare rukomeye mu kugena icyerekezo cy’umwuga kuri za miliyoni z’Abanya-Koreya y’Epfo.
Ku Cyumweru, Ibiro Ntaramakuru bya Koreya y’Epfo, Yonhap, byasubiyemo amagambo ya Choi agira ati “Nka minisitiri ubifite mu nshingano, numva ko abavuga ko tutiteguye hakiri kare bafite impamvu. Ubu ikizamini kirangiye, ndumva mfite inshingano ikomeye yo kuryozwa ibyabaye, akaba ari yo mpamvu ntanze ubwegure bwanjye.”
Perezida wa Koreya y’Epfo, Lee Jae Myung, usanzwe asaba ko uburyo ibizamini bikorwa muri iki gihe buhindurwa yaje kwemera ubwegure bwa Choi.
Minisiteri y’Uburezi yari yatangaje ko mu banyeshuri bagera ku bihumbi 500 bakoze Suneung y’uyu mwaka, 111 basanganywe ibikoresho by’ikoranabuhanga bitemewe.
Mu byumweru bishize, impungenge z’uko hari abashobora gukopera muri iki kizamini kirangwa n’ipiganwa rikomeye zari zikomeje kwiyongera, nyuma y’amakuru yavugaga ko hari abakoperaga bifashishije ibikoresho bikoresha ubwenge buhangano.
Izo mpungenge zafashe indi ntera mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo Han Won-seok wagize amanota ya mbere mu kizamini cy’ibaruramari ry’imisoro cyabaye muri Mata, yemeraga ko yakopye.
Yabyemeye nyuma y’uko abantu batangiye kwibaza ku manota ye yari hejuru bidasanzwe, kuko mu bibazo 160 yibeshyemo kimwe gusa.
Mu butumwa bw’amashusho, uyu mugabo w’imyaka 34 yagize ati “Nakoresheje camera nto cyane mfotora ibibazo by’ikizamini, mbyoherereza porogaramu y’ubwenge buhangano, hanyuma nifashisha telefoni yanjye igezweho kugira ngo ngenzure ibisubizo byanjye. Uko ni ko nakopeye.”
Ibyo byatumye abayobozi bafata ingamba zihutirwa, habura iminsi mike ngo ikizamini cya Suneung gikorwe. Muri izo ngamba harimo kohereza ubutumwa bw’intabaza mu gihugu hose ku munsi w’ikizamini.
Ku wa Kane, hagati ya saa mbiri za mu gitondo na saa cyenda z’amanywa ku isaha yo muri Koreya y’Epfo, hoherejwe ubutumwa bw’intabaza inshuro eshatu.
Buri nshuro, telefoni zo mu gihugu hose zirangiriraga icyarimwe, n’izari zashyizwe ku buryo bwo kutavuga.
Telefoni zari zizimije cyangwa zashyizwemo akadege ntizavuze.
Bwari ubwa mbere Koreya y’Epfo ikoresha uburyo bwayo bwo kuburira abaturage mu gihe cy’ibiza kugira ngo itahure abakopera mu bizamini.
Abakoraga ikizamini basabwe kandi gupfuka ibipesu by’amashati n’amakoti yabo kugira ngo babuze camera zishobora kuba zibihishemo gufata amashusho. Abayobozi banagenzuye amadarubindi.






Ibitekerezo 0